Print

PSG yirukanye umutoza wayo Thomas Tuchel nyuma y’imyaka irenga 2 yari ayimazemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2020 Yasuwe: 1243

Uyu Tuchel watangiye nabi uyu mwaka w’imikino yirukanwe hashize amezi 4 gusa amaze kuyigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Amakuru aravuga ko uwahoze ari umutoza wa Tottenham,Mauricio Pochettino ariwe uhabwa amahirwe yo kwerekeza I Paris mu ikipe yahozemo.

Ikinyamakuru cyo mu Budage,Bild nicyo cyatangaje ko uyu mutoza w’imyaka 47 yirukanwe uyu munsi nyuma yo gutwara ibikombe 6.

Icyakora,Tuchel yaraye afashije PSG gutsinda ibitego 4-0 ikipe ya Strasbourg ariko asize ikipe ku mwanya wa 3 aho arushwa inota rimwe n’ikipe ya mbere.

Mbere y’uyu mukino,Tuchel yabwiye ikinyamakuru cy’iwabo ko ameze nk’umunyapolitiki wa siporo cyangwa minisitiri wa siporo mu Bufaransa.

Nyuma yo gutsinda Strasbourg yagerageje gusobanura ayo magambo yavuze Canal+.Ati “Sinigeze mvuga ko politiki iruta siporo cyangwa ko narambiwe gutoza.Birashoboka ko babisobanuye nabi.Murebe amashusho.Navuze ko PSG yihariye kandi ari inshingano zanjye.Niko bihora bimeze.Nkunda akazi kanjye kandi nta kizahinduka.”

Uyu mutoza ashobora gusimburwa na Pochettino umaze amezi 13 ari umushomeri ndetse yakiniye PSG imyaka 2.