Print

Umugore akomeje gutangaza benshi kubera impano akomeje kugaragaza yo gushushanya abantu b’ibyamamare akoresheje akaguru[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 December 2020 Yasuwe: 2692

Fatemeh yavukanye ubumuga bw’ingingo, umubiri we ntukora neza ahora yicaye, amaboko ntakora neza kuko iyo afashe ikintu aratitira, amaguru nayo ntakora neza kuko atabasha guhagarara ngo akore urugendo runini, umwanya munini ahora yicaye.

Kuko amaguru asa naho ariyo arusha amaboko imbaraga, Fatemeh Hamani ibyo akora byose yifashisha amaguru, agateruza amano ndetse niyo yandika yandikisha amano.

Fatemeh Hamani ukomeje gutangaza abantu benshi kubera impano ye, yashushanyije amafoto y’abakinnyi b’ibyamamare muri Ruhago Cristiano na Messi, aya mafoto yayashushanyije akoresheje amaguru afatishaga amano bituma abantu benshi bamubonamo ubuhanga bukomeye.

Aya mafoto yashushanyije akoresheje amano yatunguye benshi bahamya ko nubwo afite ubumuga bw’ingingo ari umunyempano ukomeye kuburyo abenshi bagiye bamusabira guhura n’ibi bihangange mu mupira w’amaguru.