Print

Jenifer Lopez yiyemeje gukora Sports akamera nk’umukobwa w’imyaka 20 kubera ko abagabo benshi bagiye bamufata nabi muburiri[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 December 2020 Yasuwe: 3067

Uyu mugore w’imyaka 51 akomeje gukora imyitozo ngoraramubiri kugirango ahangane n’ubusaza, Jennifer ahamyako muri ibi bihe byo kwirinda Koronavirus abantu benshi bari murugo icyo yashyize imbere ari ugukora imyitozo kuburyo muri 2021 azaba agaragara nk’inkumi y’imyaka 20.

Mu mafoto uyu mugore yerekanye avuye mu myitozo ndetse nayo ari gukora imyitozo, byagaragaragako yabize ibyunze byinshi kubera imyitozo.

Lopez avugako ubu atagikeneye umubyiho kuko ngo iyo abyibushye ntabwo abagabo bamwitaho mu buriri nkuko bikwiye.

Uyu mugore yatangaje ko kugira umubyibuho byagiye bimugiraho ingaruka n’abagabo bagiye bakundana nawe ntibamufate neza muburiri akaba ariyo mpamvu yahagurukiye gukora imyitozo cyane.

Jennifer Lynn Lopez (wavutse ku ya 24 Nyakanga 1969), azwi ku izina rya J.Lo, ni umukinnyi wa filime w’umunyamerika, umuririmbyi, umubyinnyi, umunyamideli, producer, n’umucuruzi.

Lopez abarirwa mu mutungo ungana na miliyoni 400 z’amadorali, afite abana 2, yashakanye n’abagabo 3, uwo bamaranye igihe kinini ni Marc Anthony bashakanye kuva muri 2004 batandukana muri 2014, ubu arikumwe n’uwahoze ari umukinnyi wa Baseball muri Amerika Alex Rodriguez wamwambitse impeta muri 2017.