Print

Ubucucike bw’Abagenzi bwari muri Gare ya Nyabugogo bwatumye na Stade ya Kigali ihindurwa Gare y’abagenzi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2020 Yasuwe: 2482

Mu rwego rwo kwirinda ubucucike bwari buri muri Gare ya Nyabugogo bwashoboraga guteza ikwirirakwira rya #COVID19, Umujyi wa Kigali n’izindi nzego bafashe icyemezo cyo kwimurira aho abantu bajya mu ntara bategera imodoka. Ubu bamwe bari gutegera kuri stade i Nyamirambo.

Aberekeza mu magepfo bose n’abarekeza mu gice cy’Uburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero ni bo barimo kujya gufatira imodoka i Nyamirambo kuri stade, abasigaye bose barakomeza gutegera i Nyabugogo.

Kubera iminsi mikuri isoza umwaka irimo Noheli iteganyijwe Kuri uyu wa Gatanu na Bonane,abantu benshi bahisemo gutaha ku bwinshi aho bavuka kugira ngo basangire n’imiryango yabo.

Ubwinshi bw’abifuzaga kwerekeza mu ntara gusangira iminsi mikuru n’abagize imiryango yabo,bwatumye Gare ya Nyabugogo yuzura abagenzi bituma amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo guhana intera atubahirizwa.

Ibi byatumye Umujyi wa Kigali ushyira kuri Twitter itangazo rivuga ko na Stade ya Kigali ihindutse aho gutegera imodoka ndetse abarebwa n’iki cyemezo cyo gutegera muri iyi stade ari abajya mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero.

Itangazo rigira riti “Mu kugabanya ubucucike i Nyabugogo ahategerwa imodoka, aberekeza mu Majypefo bose n’aberekeza mu gice cy’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero barimo kujya gufatira imodoka i Nyamirambo kuri stade, abasigaye bose barakomeza gutegera Nyabugogo.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC),Prof. Shyaka Anastase, yasabye abantu bose ko bagomba gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 muri iyi minsi mikuru izatangira kuri Noheli, ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukuboza 2020.

Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko umunsi wa Noheli wagizwe umwihariko cyane ko ari umunsi usobanuye ikintu gikomeye ku bakirisitu benshi.

Yagize ati: “Noheri ku bakirisitu, urenze kuba umunsi nk’indi isanzwe, bityo na Guverinoma irabizirikana. Muri iki gihe, insengero zemerewe gufungura imiryango zizaterana kuri Noheli. Nk’uko twabisabye abayobozi b’amadini n’amatorero mu nama duherutse kugirana, bagomba gukuba kabiri imbaraga bashyira mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Gusa n’aho insengero zemerewe gukora ntizigomba kurenza 50% by’abayoboke zishobora kwakira mu muhango w’amasengesho, by’umwihariko muri Musanze ho ntizigomba kurenza 30% kuko hafashwe ingamba zihariye.