Print

Umugabo yarwanye n’intare yari ije kumurya akoresheje ibipfunsi atabarwa na bagenzi be [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2020 Yasuwe: 5672

Gotz Neef w’imyaka 32 yahuye n’uruva gusenya kuwa 07 Ukuboza 2020,ubwo yari muri iri hema rye hanyuma iyi nyamaswa y’inkazi iramwinjirana ishaka kumwica.

Dr Rainer Von Brandis nawe w’umushakashatsi bari begeranye muri ako gace bari bakambitsemo bitavuzwe niba ari muri pariki,yumvise rwahanye inkoyoyo niko kuza gutabara yambaye ubusa atera umwanda w’inzovu iyi ntare mu rwego rwo gutabara mugenzi we biranga, ahagura ishami ry’igiti arayitera biranga.

Ubwo Bwana Neef yari hafi yo gupfa,umurinzi w’izi nyamaswa witwa Tomalets Setlabosh yahise ahagoboka agerageza kuyikanga ngo ihunge ahubwo itangira kwiruka ku modoka ye ngo nawe imwice.
Uyu murinzi yayisatiriye n’imodoka,iyi ntare ibona urugamba rurenze niko kwiruka igana mu bihuru bwana Neef arokoka atyo gusa yari yamuteye inzara n’amenyo yayo atyaye.

Neef yahise ajyanwa ku bitaro afite ibikomere 16 bikomeye ku mubiri we,yari yavunitse igufwa ryo ku kuboko ndetse birumvikana ko iyi ntare yari yamuteye ibisebe ku mubiri.Kugeza ubu, Neef ari koroherwa ariko yari ameze nabi mu minsi ishize.

Icyakora aba barinzi ba pariki bahise bahise bagerageza gufasha iyi ntare ishaje yari yirukanwe mu cyanya cyayo na ngenzi zayo bigatuma inzara yari ifite iyitura Neef.

Bwana Dr Von Brandis w’imyaka 46 avuga kuri iyi ntambara yamaze iminota 5 yagize ati “Ntabwo nari mberewe kurebwa kuko nari nambaye agapira ko hejuru gusa ndi gusakuza ngo iyi ntare ihunge ye kwica inshuti yanjye.

Numvise Gotz avuza induru ko hari ikintu kinini kiri inyuma y’ihema rye nsohokana itoroshi ndebye mbona n’intare yamaze gusenya iryo hema.Yari iri hejuru ya Gotz ariko kubw’amahirwe yari ikirya iryo hema,nibwo nabonye umwanda w’inzovu wumye ndayitera cyane.

Nabonye ntacyo bitanze mpita nyitera ishami ry’igiti naryo ntiryagira icyo rimara ahubwo mbona itangiye kurya bya nyabwo Gotz ku kuboko ari kuvuza induru cyane.

Nabonye bikomeye mpita niruka nyisanga nambaye ubusa nyikubita igiti kinini nari mfite nabwo ntiyagenda.Kubw’amahirwe umukuru w’abarinzi witwa Tomalets Setlabosha yahise aza.

Iyo ntare yatinye imodoka ariko kubera ko yari ishonje cyane yakomeje kurya Gotz nibwo Tomalets Setlabosha yazanye Land Cruizer ayegereye yirukira mu bihuru.”

Iyi ntare imaze guhunga aba bagenzi be bahise bamujyana ku bitaro bya Maun biri ku birometero birenga 50 uvuye aho ariko abaganga baramunaniwe ajyanwa I Windhoek muri Namibia ari naho ari kuvurirwa.

Uyu Dr Rainer Von Brandis, afite umugore n’abana 2 n’umunyafurika y’Epfo aho ayoboye ikigo cyitwa Wild Bird Trust ndetse yari yagiye muri Botswana ajyanye n’uyumugenzi we Neef.





Gotz yari amaze inshuro 500 arara mu ihema mu bushakashatsi ariko nibwo bwa mbere yatewe n’intare yari igiye kumuhitana