Print

Nyuma yuko afunguwe,Bushali yashimiye Leta y’u Rwanda yamugoroye

Yanditwe na: Martin Munezero 25 December 2020 Yasuwe: 1572

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020 mu kiganiro ‘Drive’ cya Kiss Fm gikorwa na Luwano Tosh [Uncle Austin]. Bushali yafunguwe ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2020, aho yari amaze igihe afungiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) giherereye i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga.

Uyu muhanzi yari amaze amezi abiri afunzwe. Mu Ukwakira 2020 yari yatawe muri yombi aza gufungurwa mu Ukuboza 2020. Ukuboza ni ukwezi avuga ko kwamuhiriye bitewe n’amasengesho y’umubyeyi we.

Abiteramo urwenya akavuga ati “Hari umukecuru wanjye ufite ijisho rimwe n’ibere rimwe aravuguta bya hatari kbs [Araseka cyane] aba yavuguse umuti bikomeye cyane.”

Uyu muraperi wadukanye injyana ya ‘KinyaTrap’ yavuze ko ahantu yari afungiye atahita nk’ahantu habi, kuko hari byinshi yahigiye. Ndetse ko yakurikirana Radio.

Bushali yavuze ko yafunzwe atari uko Leta imwanze, ahubwo ngo byari ngombwa ko agororwa akerekwa inzira nyayo yo kugenderaho.

Ati “…Ahantu nari ndi ntabwo nahita nk’ahantu habi. Kuko ku rundi rwego Leta ni umubyeyi si nanjye gusa twese turabibona. Ntabwo bakora ikintu kubera ko bakwanze. Ahubwo ni ukwereka inzira nyayo yo kugenderamo,”.

Bushali ntiyerura neza icyo yari afungiye. Byavuzwe ko yafunzwe aryozwa gukoresha ibiyobyabwenge ndetse ko yari mu bari kujya kugororerwa Iwawa. Ariko ngo si ko biri.

We yavuze ko yafunzwe kubera ko yari yarengereye. Ati “Abantu benshi bavuga ibitandukanye…Njyewe ikintu nari ndi gukekwaho ni ibintu bisanzwe nyine biri mu rubyiruko. Kuba umuntu abayeho usa nk’aho nta murongo ufite ugenderaho. Sinabyita kwica amategeko y’Igihugu. Ariko umuntu aba yarengereye rimwe na rimwe kubera n’ibintu biba biri hano hanze, …”

Bushali yavuze ko yafunguwe yiyemeje gukomera ku Mana, kuko ngo yari yararyohewe n’ibihe byiza mu muziki arayirengagiza. Akavuga ko atarafungwa yajyaga asenga Imana nk’uwikiza, ariko ko yiyemeje kuyikorera n’umutima we wose.

Uyu muhanzi yamurikaga indirimbo ze ebyiri yise ‘Kinyatrap’ na ‘Wapfa’ yakoze mbere y’uko afungwa. Ni indirimbo avuga ko yakoze nyuma y’amagambo yacicikanaga amuvugwaho. Nko mu ndirimbo ‘Wapfa’ avugamo uburyo nta muntu ‘urenze’ mu buzima bwa buri munsi.

Yavuze ko yafunguwe akumbuye Se na Nyina n’abavandimwe be barindwi. Ni we bucura mu muryango. Kuba ari bucura mu muryango akaba ari nawe uzwi, ngo ntibyahise byakirwa neza mu muryango.

Avuga ko iwabo batabyumvaga neza bitewe n’uko yakoraga umuziki abivanga n’amasomo, ariko ngo ubu nibo bamushyigikira cyane. Bushali avuga ko yakuriye muri Korali kandi ko yahoze ari umunyabugeni mwiza mu gushushanya.

Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye ‘Ibihe Birindwi’ akundaho indirimbo ‘Umwali’ yakoranye na Ariel Wayz. Akavuga ko injyana ya ‘Kinya Trap’ itaragera ku rwego rwiza, ariko ko banishimira intambwe bateye kuko ubu abantu benshi bayizi.

Yavuze ko bashaka kwambutsa iyi njyana ikagera ku rwego rw’Isi, ndetse ko ari kubikora afashishijwemo na Magnom, Producer wo mu Budage n’abandi.

Bushali avuga ko abahanzi bo mu Rwanda badakwiye guhangana, ahubwo ko bakwiye gushyigikirana kugira ngo bazabone uko bahangana n’abahanzi mpuzamahanga.

Uyu muhanzi yavuze ko abantu bakwiye kumwitega, kuko ubu ameze nk’umwana uri kwitabwaho.

Yabwiye abafana be ko umwaka wa 2021 harimo imishinga mishya y’indirimbo. Ati “Banyitege. Ubu meze nk’umwana ndi kwirira bya hatari. Uriya mwaka bashonje bahishiwe. Imishinga myinshi batarumva cyangwa bataranabona ahandi.”

Bushali yashimye Leta y’u Rwanda avuga ko ari ‘umubyeyi uhora utureberera’. Yabwiye abahanzi bagenzi be guharanira gusa neza nk’uko Leta ibyifuza. Abasaba kandi gukora cyane badakorera ku ijisho.