Print

Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yahaye impano zihenze Kim Kardashian na Mama we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 December 2020 Yasuwe: 2858

Ni inkweto umugabo we nyakwigendera Kobe Bryant yamamazaga dore ko ubwoko bw’izi nkweto yigeze kuzambara mu mwaka wa 2010 kuri Noheli. Vanessa Bryant yeretse aba bantu urukundo abakunda cyane, abaha inkweto zidasanzwe za “Nike Kobe 6 ‘Grinch’.

Vanessa yahaye izi nkweto Kim Kardashian na Kris Jenner tariki 23 Ukuboza habura igihe gito ngo zigere ku isoko, zagombaga kujya ahagaragara ku ya 24 Ukuboza 2020. Izi nkweto zifite agaciro kangana n’amadorali ibihumbi bibiri ($ 2000).

Kris Jenner ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazamakuru akaba n’umushabitsi, yamenyekanye cyane mu kiganiro yakoraga kizwi nka “Keeping up with Kardashian”. Izi mpano z’inkweto bamaze kuzihabwa bagiye ku mbuga nkoranyambaga bishimira ibyo Vanessa yabakoreye.