Print

Nadia Umutoni umunyamakuru ukunzwe cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda yarongowe na Shaffy[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 December 2020 Yasuwe: 16867

Nadia Umutoni yasezeranye mu mategeko na Malik Shaffy, aba bombi bamaze igihe bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye nkuko bigaragara mu mafoto banyuza kumbuga nkoranyambaga zabo.

Nadia azwi cyane mukiganiro Zoom In cyibanda cyane ku makuru y’ibyamamare gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, aho uyu mukobwa aba arikumwe na Gerald Mbabazi.

Uyu mukobwa ni umwe mubakunzwe cyane n’abakurikirana iki kiganiro bitewe nuburyo avugamo amakuru neza ubonako adategwa.

Nadia na Malik basezeranye kubana akaramata, aba bombi batangije urubuga bahurizaho amafoto n’amashusho yabo bise “The Nalik”(Nadia & Malik) uru rubuga rukaba rugaragaraho amafoto yo mubihe byabo bitandukanye ubonako baryohewe n’urukundo.






Comments

mico 26 December 2020

Kariya gakobwa umuntu abona kanaryoha