Print

Umugabo utagiraga aho kuba yahuye n’umuryango we wari umaze imyaka 10 waramubuze abikesha kwiyogoshesha [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2020 Yasuwe: 4037

Bwana João Coelho Guimarães w’imyaka 45 yari amaze imyaka 3 adafite aho kuba mu gace kitwa Goiânia muri Brazil,yahuye n’umuryango we nyuma yo kwiyogoshesha ubwanwa n’umusatsi wari waramwereyeho.

Uyu mugabo yagiye mu nzu bogosheramo,asaba uyikoramo kumwogosha umusatsi akanamugabanyiriza ubwanwa birangira isura ye yak era yongeye kugaruka.

Umwe mu bantu bahuriye muri iyo nzu yogosherwamo,yamufotoye mbere yo kogoshwa na nyuma y’aho ashyira hanze amafoto yombi yakwiriye hose bituma bamwe mu bagize umuryango we bari bazi ko yapfuye bamubona.

Amakuru avuga ko bwana João Coelho Guimarães yinjiye muri iyi nzu abayikoramo bakamuha ibyokurya bazi ko aribyo aje gusaba ariko we abasaba ko bamwogosha.

Akimara kogoshwa,aba bantu bamuhaye n’imyenda aba mushya byatumye abamuzi bamumenya.

Bwana Alessandro Lobo nyiri iyi nzu yogosha niwe washyize hanze amafoto ya Guimarães yahindutse bikomeye.

Mushiki we na nyina bari bazi ko uyu muntu wabo yapfuye mu myaka 10 yari ishize,babonye aya mafoto baramumenya,bajya kumushaka niko guhura ibyishimo birabarenga.

Uyu mugabo akimara kubabona yararize cyane ko bari bamaze imyaka 10 batabonana.

Uyu mugabo akimara guhura n’umuryango we yanze kujyana nabo ahubwo ahitamo kwigumira ku muhanda nkuko Lobo wamufashije yabitangaje.

Ati “N’umugabo ugira isoni n’amagambo make.Twabonye ko yishimiye ibyo twamukoreye ndetse yarishimye cyane.

Joao yahisemo gukomeza kuba ku mihanda.Mushiki we yashakaga kumutwara ngo babane ariko yarabyanze.Yamubwiye ko ku mihanda aba afite ubwigenge.Niyo mpamvu yanze gusubira mu rugo.




Comments

umutoni jovia 27 December 2020

Buriya ashobora kuba hari ibyo umuryangowe uta mwemeraga gukora ahitamo kugenda uwo muntu nawe wamufotoye gagize neza cyane byatumye umuryangowe wongera kumubona