Print

Abakinnyi bakomeye bashyize hanze amafoto meza bari kumwe n’imiryango yabo mu kwizihiza Noheli [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2020 Yasuwe: 5494

Abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo,Lionel Messi,Luis Suarez n’abandi bizihije uyu munsi bashyira hanze amafoto meza bari kumwe n’imiryango yabo.

Cristiano Ronaldo ari mu biruhuko n’umuryango we nyuma y’aho ikipe ye ya Juventus inyagiriwe na Fiorentina ibitego 3-0 gusa afite umwanya wo kwidagadura kuko we na bagenzi be bo muri Serie A bazagaruka mu kazi kuwa 03 Mutarama 2021.

Nyuma yo gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umuryango we,yahise yandikaho ati “Tubifurije Noheli nziza yuzuye urukundo, ibyishimo n’ubuzima bwiza.”

Ronaldo w’imyaka 35 yari kumwe n’umukunzi we Georgina n’abana be 4 Cristiano Junior, impanga ze Eva na Mateo n’undi mukobwa we witwa Alana.