Print

Abana 44 bavutse kuri Noheli hirya no hino mu mujyi wa Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2020 Yasuwe: 1269

Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyakusanyije amakuru y’ababyeyi babyeyi babyaye uyu munsi gisanga abana bavutse uyu munsi ari 44.

Abana 12 bavukiye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru,15 bavukira mu bitaro byo ku muhima,7 bavukira muri Hôpital La Croix Du Sud, 4 muri King Faisal hospital, 6 mu bitaro bya Kibagabaga mu gihe Polyclinique La Medicale nta n’umwe wahavukiye.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko ababyeyi cyasuye babyaye kuri Noheli bishimye cyane kuko ngo byahuriranye n’ivuka rya Yesu.

Noella Joyeuse Arahirwa wabyaye uyu munsi ku itariki nawe yavutseho, yabwiye The New Times ati “Sinabona uko mbivuga,ndishimye birenze.Ndashimira Imana,N’igitangaza kitaba kuri buri wese.Umukobwa wanjye yavukiye rimwe na Yesu.Ndizera ko azamenyekana ku isi yose kubera iyo mpamvu.”

Ababyeyi ba Arahirwa ndetse na nyirakuru bavuze ko Noheli ari umunsi ufite agaciro mu muryango wabo ndetse ko byabaye byiza cyane ko byahuriranye n’ibyishimo byo kwakira umwuzukuru wabo.

Muganga Dr.Victorien Ndacyayisenga yabwiye The New Times ko ababyeyi benshi bashimishwa no kubyara kuri Noheli.

Ati “Biba bishimishije kubyara muri iki gihe cy’iminsi mikuru.Ababyeyi benshi barabyishimira kandi nawe urabona uko bishimye cyane.