Print

Igihe Pierre Buyoya azashyingurirwa muri Mali cyamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2020 Yasuwe: 1959

Pierre Buyoya bikaba bivugwa ko yishwe n’icyorezo cya Covid-19 aho yapfiriye mu gihugu cy’ubufaransa aho yari yagiye kwivuza iyo ndwara.

Bwana Pierre Buyoya watabarutse ku myaka 71 y’amavuko,yapfuye yarakatiwe igifungo cya Burundi n’urukiko rukuru mu Burundi ndetse ukaba yari yaramaze gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.

Buyoya yavutse mu mwaka wa 1949 ndetse yatabarutse yari amaze ibyumweru bitatu yeguye ku mwanya w’Intumwa ya Afurika yunze Ubumwe muri Mali.

Yavuze ko yeguye kugira ngo abone umwanya wo gukurikirana neza urubanza rwe inkiko zo mu Burundi zari ziherutse kumucira zikamukatira igifungo cya burundu ahamijwe icyaha cyo kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior na we wayoboye u Burundi.

Mu bihe bitandukanye Petero Buyoya yayoboye u Burundi yajyaga ku butegetsi abanje guhirika uwari uburiho.

Ubwa mbere hari kuva mu mwaka wa 1987 kugeza mu wa 1993 nyuma abusubiraho kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2003.

Muri uyu mwaka wa 2020, igihugu cy’u Burundi kibuze abakiyoboye babiri kuko muri Kamena uyu mwaka na Perezida Petero Nkurunziza wayoboye iki gihugu na we yapfuye azize indwara y’umutima gusa amakuru akaba yaravuzwe cyane ko na we mu by’ukuri yaba yarazize Covid-19.