Print

Uganda:Abantu 21 baguye mu mpanuka y’ubwato bwajyaga muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2020 Yasuwe: 824

Umuyobozi w’akarere yabwiye ikusanyirizo ry’amakuru AFP ko "umuyaga mwinshi" watumye ubu bwato bwibira mu mazi.

Ubwo bwato bwarimo abantu babarirwa muri mirongo, uyu mutegetsi Ashraf Oromo, akavuga ko abagera kuri 21 ari bo bashoboye kurokoka.

Umwe mu basirikare bakorera mu mazi avuga ko kutubahiriza ingingo zo kwirinda hamwe n’ihindagurika ry’ikirere aribyo bituma icyo kiyaga kirangwamo impanuka nyinshi.

Ubwo bwato bwakubiswe n’inkubi y’umuyaga ku wa gatatu buhita bwibira.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko nta yandi mahirwe bafite yo gutora abagihumeka, nk’uko Oromo abivuga.

Ibinyamakuru bikorera muri iki gihugu bisubiramo amagambo y’umukuru w’akarere avuga ko ibikorwa byo gushaka abandi bigikomeza.

Ubwo bwato bwarimo kandi Abanya Uganda n’Abakongomani kandi mu bapfuye harimo abava muri ibyo bihugu byombi.

Samuel Onyango, umukuru w’igipolisi gikorera mu mazi muri ako karere, yabwiye AFP ati: "Bivanye n’uko abantu badakurikiza amategeko yo kwikingira hamwe n’ihindagurika ry’ikirere, ikiyaga Albert kiberamwo amasanganya menshi".

Umutegetsi umwe avuga ko abenshi mu bapfuye barimo bagerageza kwinjira muri Kongo mu bwihisho barenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus zatumye urujya n’uruza hagati ya Congo na Uganda rugabanuka, nk’uko bivugwa na Associated Press.

Vital Adubanga, Uyoboye akarere ka Wangongo kari mu ntara ya Ituri mu majyepfo ya Congo avuga ko amato yari abujijwe muri iryo joro, ariko ko abantu bakomeje kurenga kuri iyi ngingo.

Abenshi mu bari muri ubwo bwato bari abacuruzi barimo bagerageza kujya kurema isoko nk’uko Adubanga yabitangarije ikinyamakuru cya Uganda The Daily Monitor.

Ikiyaga Albert, kiri ku mwanya wa karindwi mu biyaga birebire muri Afrika, kimaze kuberamo impanuka a’amato zitari nke.

Mu 2014, impunzi zirenga 250 zapfiriye muri icyo kiyaga mu gihe ubwato zarimo bwibiraga kubera bwari bwarengeje umubare w’abantu bwemerewe gutwara.
Mu yindi mpanuka yabaye kuri Noheli muri 2016, abakinnyi b’ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Uganda bamize nkeri muri icyo kiyaga ubwo ubwato barimo bwibiraga.