Print

Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu urembeye mu bitaro aho ari mu byuma bimwongerera umwuka nyuma yo kwandura Corona Virusi yageneye ubutumwa abakirisitu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2020 Yasuwe: 9993

Tariki ya 21 Ukwakira nibwo hamenyekanye inkuru ko Ubald wamenyekanye cyane mu masengesho yo gusabira abarwayi bagakira ndetse n’isanamitima, yanduye icyorezo cya Corona Virus.

Kuva icyo gihe uyu mu padiri ntabwo arakira ndetse ageze ku rwego rwo guhumekera mu byuma yongerewe umwuka.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa kane ari kwa muganga muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho arembeye, yifurije Noheli nziza anashimira abakomeje kumusengera.

Yagize ati”Ubald uri mu bitaro arabifuriza Noheli Nziza,mwarakoze ku bw’amasengeshoyanyu ndwaye Covid, Murakoze cyane, ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu.”

Kugeza ubu hakenewe inkunga yabarirwa mu 150,000$ ngo uyu mu padiri avurwe akire gusa kuri ubu hakaba hamaze kuboneka 50,000$.

Mbere y’uko Padiri Ubald yandura Corona Virusi yari amaze iminsi afasha abakristu gatolika mu kuvugira hamwe isengesho rya Rozali akoresheje imbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook.


Comments

iganze 29 December 2020

Yezu Kristu mukiza, uko waHoze ni ko uri none, rengera umugaragu wawe Padiri Ubald Rugirangoga, twigaragarize Nyagasani tuzongere kumubona ari muzima kandi afite imbaraga, agukorera mu muzabibu wawe, maze dusobeke amajwi tugusingiza hamwe nawe.


Uwimana caritas 27 December 2020

Ndasabira padiri wacu Rugirangoga ,Uwiteka nagire impuhwe umuja we Amukize covid 19


uwumukiza vestine 27 December 2020

Padiri ubalb nyagasani amwibuke kubwimirimo ye yaduhumurizaga .Mana tabara iyi si.


urayeneza clementine 27 December 2020

Imana ikurengere igukize kuko ikoribikomeye


uwase piolette 26 December 2020

😭😭😭😭😭 nukuri agahinda karanyishe gusa imane irebe about wasengeye bagakira nawe igukize mwizina ryayo