Print

Gasabo: Umusore arakekwaho kwica umukobwa yarangiza akiyahura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2020 Yasuwe: 3391

Uyu musore yari asanzwe acumbitse mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere Gasabo.

Abaturage bavuga ko aba bombi bari bamaze imyaka ibiri bakundana, aho ngo umukobwa yari yaje gusura umusore ahita amunigira mu nzu yabagamo nyuma nawe agerageza kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uzwi nka ‘Tiyoda’.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko nta gihamya iraboneka y’uko uyu musore yishe uriya mukobwa bivugwa ko bakundanaga ariko rukavuga ko iperereza ryahise ritangira.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru,Umuvugizi wa RIB,Murangira B. Thierry yagize ati “Biracyari mu iperereza, tumaze guhabwa amakuru twihutiye kujya aho ibyo byabereye, twahasanzwe umukobwa bikekwa ko yapfuye anizwe umuhungu amuryamye iruhande bigaragara ko yashatse kwiyahura akoreshejwe umuti wica udukoko.”

Murangira avuga ko bakomeje gukora iperereza hanakusanywa ibimenyetso, akaba ariho ahera asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse akanashimira abatanze ay’uyu musore.

RIB ivuga ko umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe mu bitaro muri Rwanda Forensic Laboratory ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma naho uwo mu motari ari kwitabwaho mu bitaro bya Kibagabaga.