Print

Kicukiro: Umusore yapfuye bikekwa ko yanizwe n’inyama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2020 Yasuwe: 3936

Ibi byabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Busanza, ubwo umusore w’imyaka 35 yari yahuye na bagenzi be bari kwica kurya amafunguro bateguye arimo n’inyama.

Amakuru avuga ko ubwo bari barimo gufata ifunguro, uyu musore yaje gutamira inyama, ariko yagera mu muhogo ikanga kumanuka ndete ikamuniga. Nyuma y’uko bagenzi babonye ko ikibazo gikomeye, bahisemo kumwihutana kwa muganga.

Aha mbere babanje ni ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga ariko bahasanga abantu benshi, bahitamo kumwihutana bamujyana ku kindi kigo nderabuzima cya Busanza, dore ko utu tugari twombi duturanye.

Mu nzira bagenda, uyu mugabo ni ko yarushagaho kuremba, maze baza kumugeza ku kigo nderabuzima cya Busanza asa nk’uwamaze gushiramo umwuka.

Umuyobozi w’umurenge yaguyemo wa Kanombe, Mapambano Festo, mu kiganiro na yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko atakwemeza ko uyu musore yishwe n’inyama, gusa avuga ko hakenewe gutegereza ibisubizo biza kuvanwa mu iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwe.

Yagize ati “iperereza rirakomeje aho ngaho Nyarugunga, ntituramenya niba ari inyama.”

Si ubwa mbere umuntu mu Rwanda yishwe n’inyama yamunize, kuko tariki ya 8 Nzeri 2019, umusaza witwa Nitirehe Innocent w’imyaka hafi 70 wo mu Kagari ka Gasarenda mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe yanizwe n’inyama bimuviramo gupfa.

Abaturanyi ba Ntirehe bavuze ko yapfuye anizwe n’inyama yariye mu birori by’umunsi mukuru wo kubatirisha umwana.

Amakuru yemeje ko umugabo wari wabatirishije umwana muri kariya gace,yatumiye abaturanyi be n’inshuti zirimo na Nitirehe birangira inyama yariye imuguye nabi bimuviramo urupfu.

Bivugwa ko uyu mugabo wari wabatirishije yaje kwakiriza abashyitsi be amafunguro n’ibyo kunywa birimo ikigage n’inzoga zitandukanye.

Ngo ubwo abantu barimo kurya nibwo uyu musaza Nitirehe yariye inyama ikamuniga ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbuga ariko ku bw’amahirwe make ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasarenda, Mbarubucyeye Dominique, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musaza koko yishwe n’inyama yamunize.

IGIHE