Print

Arsenal yongeye gushimisha abafana bayo nyuma y’igihe kinini bari mu gahinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2020 Yasuwe: 1611

Arsenal yagiye muri uyu mukino iri ku mwanya wa 15 ndetse irusha amanota 4 gusa ikipe iri mu zimanuka,yatunguye isi yose itsinda Chelsea yari ku mwanya wa 06 ibitego 3-1 mu mukino yari hejuru ku buryo bugaragara.

Arsenal itahabwaga amahirwe,yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru kuko mu minota 10 ya mbere yabonye uburyo bwo kubona igitego ariko Gabriel Martinelli ntiyabubyaza umusaruro.

Abakinnyi ba Arsenal barimo Bukayo Saka, Kieran Tierney na Gabriel Martinelli bakomeje guha akazi gakomeye ubwugarizi bwa Chelsea kugeza ubwo ku munota wa 34 w’umukino,myugariro Reece James yetegeraga Kierney Tierney wari umaze kumucenga,umusifuzi Micheal Oliver atanga penaliti.

Iyi penaliti yinjijwe neza na rutahizamu Alexandre Lacazette wari wabanje ku busatirizi na Martinelli na Emile Smith Rowe cyane ko Aubameyang aribwo yari akiva mu mvune na Willian utahawe umwanya.

Ku munota wa 44,Bukayo Saka wari ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino,yategewe hafi y’urubuga rw’abakinnyi ba Chelsea umusifuzi yemeza ko ari coup Franc.

Uyu mupira wahariwe Granit Xhaka nawe awutera ishoti rikomeye cyane ryaganye mu izamu rya Chelsea,umunyezamu wayo Edouard Mendy ntiyabasha kuwukuramo kiba igitego cya 2 cya Arsenal.Igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye n’ibitego 2-0.

Frank Lampard yatangiye igice cya kabiri yinjiza mu kibuga amaraso mashya aho Callum Hudson-Odoi na Jorginho binjiye mu kibuga basimbuye Mateo Kovacic na Timo Werner.

Ku munota wa 56 ibintu byabaye bibi cyane ku ruhande rwa Chelsea kuko Bukayo Saka wayizonze yazamukanye umupira wenyine,abeshya ko agiye gutanga umupira ariko ahita awukata ukubita ku giti cy’izamu winjira mu izamu.Iki cyabaye igitego cya 3 cya Arsenal.

Chelsea yari imaze gutsindwa yagerageje gushaka igitego cyo kugaruka mu mukino ariko ikomeza kugorwa n’abakinnyi ba Arsenal bari ku rwego rwo hejuru kuri uyu wa Gatandatu.

Umunyezamu Edouard Mendy yakoze ikosa rikomeye ryashoboraga guhesha Arsenal igitego cya 4 ubwo yaherezaga umupira Lacazette wari wenyine ariko amuteye ishoti arikuramo.

Ku munota wa 83 Arsenal yabonye amahirwe akomeye mu rubuga rw’amahina ubwo ku munota wa 84 Mohamed Elneny yateraga umupira ugarirwa n’igiti cy’izamu.

Ku munota wa 85 Chelsea yagarutse mu mukino ubwo yabonaga igitego cya mbere ibifashijwemo na Tammy Abraham gusa cyabanje kwangwa n’umusifuzi wo ku ruhande ariko VAR iracyemeza.

Iminota yahise iba mibi kuri Arsenal kuko ku munota wa 89,Thiago Silva yahawe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina rwa Arsenal,awuteye umutwe ujya hanze.

Ubwo umusifuzi yari amaze kongera iminota 5 kuri 90 y’umukino, Mason Mount yategewe mu rubuga rw’amahina na Pablo Mari,umusifuzi yemeza penaliti ya Chelsea.

Iyi penaliti yahawe Jorginho usanzwe azwiho ubuhanga mu kuzitera ariko ayiteye umunyezamu wa Arsenal,Bernd Leno ayikuramo.

Aya niyo mahirwe ya nyuma Chelsea yabonye kuko umukino warangiye itsinzwe ibitego 3-1 ku kibuga cya Emirates.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi,Manchester United yari yasuye Leicester City banganya ibitego 2-2 byatsinzwe na Marcus Rashford na Bruno Fernandes mu gihe Leicester yatsindiwe na Barnes na Jamie Vardy.

Aston Villa yatsinze Crystal Palace ibitego 3-0 mu gihe Fulham yanganyije na Southampton 0-0.Liverpool iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 31 mu gihe Arsenal yagiye ku mwanya wa 14 n’amanota 17.

ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA KU MPANDE ZOMBI:

Arsenal XI: Leno, Bellerin, Holding, Pablo Mari, Tierney, Elneny, Xhaka, Saka, Smith Rowe, Martinelli, Lacazette

Chelsea XI: Mendy, James, Zouma, Thiago Silva, Chilwell, Kovacic, Kante, Mount, Pulisic, Abraham, Werner


Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Arsenal bataherukaga intsinzi