Print

Abantu 3 bahitanwe na Covid-19 mu gihe abandi 74 bayanduye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2020 Yasuwe: 1304

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abapfuye ari abagabo 3 barimo 2 bo mu mujyi wa Kigali aho umwe afite imyaka 89,undi akagira 71,mu gihe undi ari uw’imyaka 61 wo mu karere ka Rusizi.

Abanduye iki cyorezo babonetse I Kigali: 37, Gakenke: 14, Rubavu: 9, Gicumbi: 7, Muhanga: 2, Huye: 2, Musanze: 1, Rusizi: 1, Gisagara: 1

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kandi ko abantu 24 bakize Covid-19 bituma abamaze kuyikira baba 6,227.Abakirwaye ni 1,518.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biragera mu Rwanda, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Nyuma y’uko leta y’u Bwongereza itangaje ko hari ubwoko bushya bwa Coronavirus bwandura vuba inshuro 70% ugereranyije n’ubusanzwe, ibihugu bitandukanye, birimo n’iby’i Burayi byafashe ingamba zo gukumira ubu bwoko bushya bwa Coronavirus, gusa izo ngamba zisa nk’aho ntacyo zatanze kuko iki cyorezo cyamaze gukwirakwira mu bindi bihugu by’i Burayi.

Ibihugu birimo u Burafansa na Espanye byamaze kwiyongera ku bihugu byamaze kugeramo ubwoko bushya bwa Coronavirus, n’ubwo byari byashyizeho ingamba zo guhagarika ingendo zabyo n’u Bwongereza.

Mu bindi bihugu ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwagezemo harimo Australia, u Butaliyani, Denmark u Buholande na Suede.

Hagati aho, iki cyorezo cyageze no mu bihugu bya Afurika birimo Afurika y’Epfo na Nigeria, ibyatumye hazamuka impungenge z’uko mu gihe nta gikozwe, ubu bwandu bushya bwandura vuba bushobora gutuma umugabane wa Afurika uzahazwa cyane na Coronavirus nyamara wasaga nk’uwihagazeho, kuko kugeza ubu wari umaze kugira ubwandu bungana na 3,3% by’ubwandu bwose buri ku Isi hose.

Indi mpamvu ituma habaho izi mpungenge kandi ni uko umugabane wa Afurika usa nk’utangiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda Coronavirus, ndetse ibikorwa birimo amatora n’ibindi bihuza abantu bikaba byarasubukuwe mu gihe kwambara agapfukamunwa bisa nk’ibitagihabwa agaciro.

Ku rundi ruhande, abashakashatsi bavuga ko ubu bwoko bushya nta zindi ngaruka bugira, bakamara abantu impungenge z’uko butica vuba cyangwa se kuba bwaba bufite ubushobozi bwo kwanga inkingo ziri gukorwa.