Print

Michelle Obama mu mwambaro wa Bikini ari kumwe na Barack Obama bagaragaye bari kurya ubuzima ku mazi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 December 2020 Yasuwe: 3419

Aba bombi bagaragaye mu myenda yo kogana, Michelle Obama yambaye akenda k’umuhondo, isura ye igaragara ko yakoze siporo nta birungo yisize mu maso, yafungiye umusatsi inyuma.

Obama we yafotowe yicaye inyuma ya Michelle muri Kayak, ubona yishimye ku maso, yambaye ikabutura y’umukara yo kogana na lunette z’izuba n’ingofero ya baseball. Mu mazi kandi hagaragaramo n’abasaga n’ababacungiye umutekano.

Abana babo Sacha na Maria Obama ntibigeze bagaragara, bikekwa ko baba bari ahandi mu minsi mikuru bonyine.

Uyu mwaka 2020 wabaye mwiza kuri iyi ‘couple’ aho basinye amasezerano menshi yabazaniye inyungu.

Nka Michelle yasinyanye na Netflix amasezerano yo kujya akora inkuru mbarankuru ku gitabo yanditse cyitwa “Becoming” kivuga ku buzima bwe.

Yanatangiye umushinga wo kujya akora ibiganiro bigaca kuri Netflix ndetse mu gihe abantu bari muri guma mu rugo, umutumirwa we wa mbere yabaye umugabo we Barack Obama.

Barack Obama nawe uyu mwaka yasohoye igitabo cyitwa ‘The Promised Land’ kivuga ku buzima bwe igihe yari akiri Perezida wa Amerika.