Print

Frank Lampard yarakaye bituma abwira abakinnyi be amagambo atari meza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2020 Yasuwe: 2694

Frank Lampard waherukaga gutsinda Westham ibitego 3-0 ariko mbere y’aho yaratakaje imikino 2 yikurikiranya,yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be batakoresheje imbaraga mu gice cya mbere ubwo batsindwaga na Arsenal ibitego 2-0 ndetse avuga ko bitakarije icyizere hakiri kare.

Lampard yavuze ko yarakajwe cyane n’ukuntu abakinnyi be binjiye mu mukino,anabashinja ko batashakaga kwiruka no gukoresha imbaraga mu gice cya mbere.

Ati “Ntabwo bari beza na gato.Igice cya mbere cyari kibi naho icya kabiri cyari cyiza gusa hari umusozi wo kurira.Twahatanye mu gice cya kabiri.Abakinnyi binjiye bongereye umuvuduko n’imbaraga ariko twakabaye twabitangiranye.

Ndemera ko nabigizemo uruhare ku ruhande ariko abakinnyi nabo bagomba gufata inshingano kuko ubutumwa bwumvikanaga.Wari umukino uteje akaga,ikipe ifite abakinnyi b’abahanga baje bavuye inyuma y’urukuta.

Twari mu mwanya mwiza wo gufata umwanya wa kabiri mu gihe bo bari mu mwanya mubi aho bishoboka ko barebaga hasi.

Ndababaye cyane kuko mba nshaka gutsinda imikino.Uyu munsi wari kudufasha gufata umwanya mwiza wari kubashyira ku gitutu.Uhitamo kubagora cyane cyangwa se ukaborohereza kubona igitego.Ibyo nibyo twakoze kuva ku munota wa 1 kugeza kuwa 45,tubona ibyo twari dukwiriye.

Ubunebwe bwatumye babona penaliti na free-kick.Mbabajwe n’ukuntu twakinnye igice cya mbere.”

Umutoza Frank Lampard yavuze ko impamvu yasimbuje Werner igice cya mbere kirangiye ari uko atigeze afasha ikipe yaba ifite umupira cyangwa itawufite ndetse ngo nubwo aribwo akiza muri Premier League agomba kuyibonamo vuba.Yemeje ko uyu Mudage ashobora kuba ananiwe bityo araza kumuganiriza akamenya impamvu yari ku rwego rwo hasi.