Print

Uganda:Abantu barenga 80 baguwe gitumo bari mu kirori cy’ubusambanyi mu kabari

Yanditwe na: Martin Munezero 27 December 2020 Yasuwe: 5521

Festus Bandeba umuyobozi wungirije w’akarere utuye Kabarole yavuze ko yahamagawe n’abantu bamwe bari bahanyuze bagasanga abantu abiyerekana bakora imibonano mpuzabitsina ku mugaragaro.

Nk’uko Bandeba abitangaza ngo bakiriye amakuru yerekeyenye n’icyo kirori cy’imibonano mpuzabitsina bahita bajyana n’abapolisi aho byabereye.

Bandeba yavuze ko batunguwe ubwo binjiraga mu kabari bagasanga abarimo bari bahugiye mu birori by’ubusambanyi.

Bandeba yagize ati: “Nahamagaye umuyobozi wa polisi mu karere tugezeyo dusanga abantu barenga 80, kandi barimo kwishora mu mibonano mpuzabitsina, twafashe bamwe muri bo ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi nkuru ya Fort Port.”

Yavuze ko umuyobozi w’akabari na bamwe mu bakozi nabo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi nkuru ya Fort Portal.

Yavuze ko abakekwa bakurikiranyweho kutumvira amategeko yemewe no gukora ibikorwa bishobora gutera no gukwirakwiza indwara yandura.

Bandeba yagize ati: “Twasabye ubuyobozi bw’akabari n’abayobozi b’Inama Njyanama y’Umujyi wa Fort Portal gufunga akabari ku mugaragaro.”

Bandeba yavuze ko mu bafashwe harimo abana bato na bo bari bitabiriye ibirori by’imibonano mpuzabitsina.

Thomas Rwabwoni umwe mu bayobozi bo muri uyu umujyi yavuze ko batigeze bemera ko akabari ka Giraffe gakora kuva utubari twarafunzwe.

Yavuze ko biteye isoni kubona ibikorwa bibi nk’ibi bikorerwa no ku cyambu cya Fort kandi anakangurira abaturage kutazishora mu bikorwa nk’ibi biteye isoni.

Rwabwoni yagize ati: “Ntabwo twigeze twemerera ubuyobozi bw’aka kabari gukora, twatunguwe no kumenya ibyabaye ku cyumweru kandi duhita tugafunga ako kanya.”

Justine Kemigisa utuye Kisenyi yavuze ko ibirori by’imibonano mpuzabitsina byateguwe mu bwiru bukomeye, byari bizwi gusa n’ababiteguye.

Kemigisa yagize ati: “Kuva utubari twarafunzwe aho hantu hakoraga abantu banywa mu masaha ya nimugoroba ariko ku cyumweru amarembo yarakinguwe guhera saa munani z’igicamunsi, tubona imodoka zinjiramo”.

Yakomeje avuga ko “kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba umuziki wari urimo ucurangwa cyane abarimo bakomeje kwishimira umuziki ariko abaturage bo muri ako gace ntibari bemerewe kwinjira kugeza igihe abapolisi n’ingabo bahageraga”.

Mu gihe cyo gutangaza aya amakuru, umuyobozi na bamwe mu bakozi b’aka kabari bari bagifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Fort Portal.