Print

IFOTO Y’UMUNSI:Minisitiri Ngabitsinze yafotowe ari gukina umukino wa Karate

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2020 Yasuwe: 2498

Muri iyi Foto yari kumwe n’abagabo 3 bose bambaye impuzankano y’abakinnyi b’uyu mukino njyarugamba wa Karate.

Dr Ngabitsinze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame muri Werurwe uyu mwaka.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko aho yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari bya leta.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko Karate ari umukino ufasha ubwonko, kandi ko iyo bigenze bityo n’umubiri nawo ukurikiraho.

Umwe mu bamukukurikira kuri Twitter yamubajije niba akibona umwanya wo gukina uyu mukino njyarugamba, undi asubiza ati “bitari kenshi ariko ndawubona”.

Karate ni umukino watangirijwe ku kirwa cya Okinawa ho mu Buyapani,mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.

Ni bike bizwi ku gihe cya nyacyo abaturage basanzwe,batari abari mu gisirikare,batangiriye gukina umukino wa Karate mu Rwanda mbere y’uko wemerwa mu mwaka wa 1987.

Mbere y’icyo gihe,uyu mukino wari ubujijwe.Ariko hashingiwe ku byavuzwe na Faustin Musanganya w’imyaka 63,uwo mwaka abakunzi b’imikino njyarugamba bashinze Ihuriro nyarwanda ry’imikino njyarugamba(Association Rwandaise d’Arts Martiaux),rikaba ari ihuriro ry’umukino wa judo,kungfu n’indi njyarugamba.

Ariko benshi bemeza ko uwahoze ari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya PSD,nyakwigendera Francois Nduwumwe witabye Imana muri 2013,ari we wa mbere wigishije abantu umukino wa Karate.Abo kandi batekereza ko ibyo byabaye hagati y’imyaka ya za 70 na 80.

Musanganya yiyandikishije bwa mbere nk’umunyeshuri wa karate mu mwaka w’ 1977 muri Kaminuza y’Ababibligi,hanyuma agaruka mu Rwanda mu mwaka w’1983.Yibuka ko icyo gihe,Nduwumwe wari umunyamabanga mukuru w’ihuriro nyarwanda ry’imikino yo gukirana(ARAM),yari yaratangiye kwigisha Karate.

Nduwumwe yize imikino njyarugamba ari mu Busuwisi.Yigishije ubwoko bw’uyu mukino bwitwa Shito-Ryu,ariko nyuma aza guhindura ajya kuri Shotokan.

Mu Buyapani, Shotokan-Ryu, Wado-Ryu, Goju-Ryu na Shito-Ryu niyo moko ane ya karate yibandwaho cyane mu gihe mu Rwanda Shotokan na Wado-Ryu ariyo moko y’uyu mukino azwi cyane uyu munsi.


Minisitiri Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ni uwa kabiri uturutse iburyo