Print

Umunyemari Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports yatawe muri yombi we n’abandi bantu 3

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2020 Yasuwe: 5746

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo Paul Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko Muvunyi na bagenzi be bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba.

Hafunzwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

Ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.”

Dr Murangira yirinze gusobanura imiterere y’icyaha aba bagabo bakurikiranyweho, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza.

Paul Muvunyi waherukaga kuba umuyobozi wa Rayon Sports mu mwaka wa 2017-2019,n’umunyemari mu by’amahoteli ubimazemo igihe.

Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,igena ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Source: IGIHE