Print

Kayonza:Imvubu yari yarazengereje abaturage yarashwe abaturage bimwa inyama zayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2020 Yasuwe: 3756

Iyi mvubu yarasiwe mu Mudugudu wa Rwamurema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare ahari icyuzi cya Gishanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mvubu yari imaze iminsi izengereza abaturage aho mu masaha y’ikigoroba ngo yazamukaga ikona imyaka yabo.

Ati “Yari imaze igihe kinini yangiza imyaka y’abaturage, nta muntu yariye mu myaka ibiri yari ihamaze ariko yari imaze kwangiza imyaka myinshi y’abaturage, abasirikare rero bayiteze kuko isanzwe ikuka mu masaha ya nimugoroba ari nabwo yajyaga konera abaturage barayirasa irapfa.”

Bakimara kuyica bamwe mu baturage bahururanye udufuka bazi ko bagiye kuyibaga bakayirya ariko birangira ibazwe inyama zayo zoherezwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Umwe mu baturage utashatse kwivuga amazina waganiriye na IGIHE yavuze ko bitewe n’uburyo iyi mvubu yari yarabazonze bifuzaga kuyitura umujinya bakayirya.

Ati “Nitwe twafashije abayobozi kuyibaga, twe twumvaga bagiye kutugabanya inyama zayo ariko tumaze kuyicamo ibice hahise haza imodoka dupakiramo za nyama zitwarwa muri Pariki, iyo bayiduha tukayirya nibyo byari kudushimisha kuko natwe yatuririye imyaka twahinze.”

Gitifu Gatanazi yavuze ko impamvu izo nyama zapakiwe imodoka zikajyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ari ukugira ngo zijye gutunga izindi nyamanswa ngo ntabwo bapfa kuziha abaturage ngo bazirye zitizewe neza.

Ati “Ni ukurinda ubuzima bw’abaturage kuko ntawe uba uzi uko ubuzima bwayo buhagaze ntabwo rero wapfa kuziha abaturage ngo bazirye, zasubijwe muri Pariki zijya gutunga izindi nyamanswa nk’ingona n’izindi.”

Gitifu yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku gikorwa cyiza zakoze cyo kwica iyi mvubu yoneraga abaturage gusa avuga ko hakiri n’izindi enye zisigaye mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Gitara nazo zonera abaturage ku buryo nazo zikenewe kuhakurwa.

Muri uyu mwaka iyi mvubu yarashwe yari imaze kona imyaka ihinze kuri hegitari 6,5, aba baturage ngo bakazishyurwa n’Ikigo cy’Ingoboka cyashyizweho gishinzwe kwishyura ibyangijwe n’inyamanswa ziba zaturutse muri Pariki.

Inkuru ya IGIHE


Comments

Ishiwe samuel 28 December 2020

nge aho babagiye imvubu nari mpari mfite n’amafoto yayo bari kuyibaga menshi. ariko icyo nakosoraho n’uko umudugudu bayirasiyemo atari rwamururema ahubwo ari rwabarema. Ikindi kandi byibuze iyo babagurira n’ubushera kuko kubaga imvubu nabonye ari akazi gakomeye.