Print

Jay byamutwaye akayabo k’amamiliyoni bamuhindura umukobwa bamuha igitsina cy’umugore[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 December 2020 Yasuwe: 3401

Jay Bugatti uzwiho kwerekana imideli ndetse akaba yaramenyekanye nk’uwambika abahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage, Simi hamwe na Yemi Alade, kuri ubu yamaze guhabwa igitsinagore nyuma y’igihe kinini yifuza kuba umukobwa.

Guhera mu mwaka wa 2012, Jay Bugatti yakunze kurangwaho kwitwara nk’abakobwa kandi ari umusore, yakunze kugaragara yambaye imyenda y’abakobwa ndetse akanisiga ibirungo (makeup) by’abakobwa. Jay Bugatti akaba yarafatwaga nk’umutinganyi nubwo yabihakanaga.

Uyu musore Jay yakomeje kujya avuga mu itangazamakuru ko atari umutinganyi ahubwo ko ari umukobwa nubwo yavutse ari umuhungu, yasobanuye ko mu mutwe we no mu mutima we ari umukobwa nubwo inyuma ku mubiri ari umuhungu.

Mu mwaka wa 2014 Jay Bugatti yavuze ko yifuza kubagwa bakamukata igitsinagabo bakamuha igitsinagore, aho yakomeje kuvuga ko ari gushakisha amafaranga ahagije azamujyana muri Amerika bakamubaga.

Kuri ubu Jay Bugatti abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yamaze guhabwa igitsinagore yifuzaga ndetse ko agiye guhindura amazina akitwa izina ry’abakobwa.

Mu butumwa uyu munyamideli Jay Bugatti yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yahindutse umukobwa abazwe bakamuha igitsinagore, bikaba byaramutwaye amafaranga angana na miliyoni 10 z’amadolari, akabakaba Miliyari 10 mu mafaranga y’amanyarwanda.