Print

Umukecuru w’imyaka 95 akomeje guca ibintu kubera ibyo akora[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 December 2020 Yasuwe: 3452

Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru, akunda kugaragaza ko imyaka afite ntaho ihuriye n’imikorere y’umubiri we, ibintu akesha gukora siporo.Ati” Mu maso hanjye hagaragaza ko nshaje ariko umutima wanjye ni uwa gisore.”

Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter kuwa 23 Ukuboza 2020, Johanna agaragara akora siporo zizwi nka “Gymnastique” aho uyikora aba asabwa gukoresha imbaraga, koroshya umubiri, kugira umuvuduko ndetse no guhinduranya imikoreshereze.

Ni amashusho yatumye benshi mu bakoreshe uru rubuga bacika ururondogoro, kuko uko aba agaragara n’imvi z’uruyenzi biragoranye kwizera ko yakora ibyo aba akora muri ayo mashusho.