Print

Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu atazigera akorera umuhungu we w’imfura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2020 Yasuwe: 3596

Cristiano Jr akina mu ishuri ry’umupira rya Juventus ndetse agenda agaragaza ibimenyetso ko azaba umukinnyi ukomeye gusa se yavuze ko nakura ntakine umupira w’amaguru atazabimuhatiriza.

Cristiano Ronaldo yabwiye Ikinyamakuru A Bola ko azareka uyu muhungu we agahitamo ibyo akunze ariko ngo yifuza ko yazaba nawe umukinnyi ukomeye.

Cristiano Ronaldo amaze imyaka irenga 10 ayoboye umupira w’amaguru we na Messi ndetse yageze kuri byinshi yaba ibihembo ku giti cye cyangwa se ibikombe mu makipe yakiniye.

Kuri iki cyumweru yatowe nk’umukinnyi w’ikinyejana mu bihembo bya Grobe Soccer Awards ariko mu ijambo rye avuga ko buri wese akora icyo akunze ndetse umuhungu we atazamuhatira gukina umupira.

Yagize ati “Rimwe na rimwe anywa soda,Coca,akarya n’amafiriti kandi abizi neza ko bindakaza.Rimwe na rimwe mbwira umuhungu wanjye iyo tumaze gukora imyitozo ikomeye koga mu mazi akonje ngo aruhuke akambwira ati “Papa aya mazi arakonje.”Ibyo birumvikana kuko afite imyaka 10.

Tuzareba niba umuhungu wanjye azaba umukinnyi ukomeye.Afite imbaraga.arihuta kandi azi gucenga neza gusa ibyo ntibihagije.Mpora mubwira ko bisaba gukora cyane no guha agaciro ibintu kugira ngo ugere ku ntsinzi.

Ntabwo nzamuhatiriza kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko umbajije niba nifuza ko biba nakubwira ko aribyo.Icy’ingenzi nuko yaba mwiza mu byo akora byose,yaba umukinnyi w’umupira yaba umuganga.”

Roanaldo arifuza kongera gutwara Serie A nkuko yabikoze mu myaka 2 ishize ariko ntabwo ubu ikipe ye ihagaze neza kuko iri inyuma ya AC Milan na Inter.

Juventus izagaruka mu kibuga kuwa 03 Mutarama 2020 ihura na Udinese nyuma y’iminsi 3 ihure na AC Milan.