Print

Nick Cannon yabyaye umwana yise umwamikazi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 December 2020 Yasuwe: 1837

Nick Cannon uyu mwana yamubyaranye na Brittany Bell akaba ari umwana wabo wa Kabiri bakiriye mbere gato yuko bizihiza Noheli.

Uyu mwana bamwise Umwamikazi ukomeye Cannon (Powerful Queen Cannon), nkuko byatangajwe na Bell, wabaye Nyampinga w’ubwiza Muri Arizona muri Amerika.

Yagize ati“Impano nziza… UMUKOBWA !!!!! Umwamikazi ukomeye Cannon yaje muri iki cyumweru igihe cyiza cya Noheri. ”

Bell uyu mugore wa Nick yanashimiye umugabo we cyane kuko yamubaye hafi mugihe yari amutwitiye.

Aba bombi bashyize ahagaragara amafoto aberekana bamwenyura bambaye amapinjama atukura bateruye n’uyu mwana w’uruhinja.

Andi mafoto yerekana Nick aryamye yitegereza uyu mwana. barikumwe n’Umuhungu wabo w’imyaka itatu (3) y’amavuko yitwa Golden.

Nick asanzwe afite abana babiri, impanga z’imyaka 9 yitwa Maroc na Monroe b’uwahoze ari umugore we Mariah Carey.