Print

Umuhungu wa Perezida Museveni yashiimagije anavuga imyato nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema ahamya n’uburyo yari igihangange

Yanditwe na: Martin Munezero 29 December 2020 Yasuwe: 3394

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’umutwe w’Ingabo Zidasanzwe zishinzwe kumurinda (SFC), yagize ati: “Mu bagabo b’ibihangange nigeze menya harimo General Fred Rwigema utibagirana. Yari intwari ndetse n’uwo nitaga data wacu. Sinzigera nkwibagirwa ntwari yanjye.”

Si bwo bwa mbere Muhoozi agaragaje ko Gen Fred Rwigema ari uwa gaciro kuri we, kuko mu butumwa bwinshi uyu musirikare akunze kunyuza kuri Twitter ye akunda kwirahira uriya mugabo watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Amongst the greatest men I ever knew was the the unforgettable General Fred Rwigema. He was a hero and someone I called my uncle. I will never forget you my hero!

Maj Gen Fred Gisa Rwigema ni umwe mu basirikare ba NRA (National Resistance Army) bari bayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni batangije urugamba rwo kubohora Uganda mu myaka ikabakaba 40 ishize, baza kuyifata mu 1986 bayikuye mu maboko y’umunyagitugu Milton Obote.

Rwigema wagize uruhare rukomeye mu kubohora Uganda, byarangiye perezida Museveni amugize Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda.

Afande Rwigema ufatwa nk’intwari yo ku rwego rw’imanzi y’u Rwanda, yitabye Imana mu ntangiriro z’Ukwakira mu 1990; nyuma yo gutangiza urundi rugamba rwo kubohora u Rwanda.


Comments

kajuga 29 December 2020

Iyo ukoze umutwe winkiru uvagako bashimagije Rwigema biba bishatse kuvugako utemera ibyo bamuvuzeho cg ibyo bavuga ubifata nkibihimbano ngaho wowe duhe inkuru basi wemera nkukuri itarimo gushimagiza twunve ukumuzi