Print

Burundi: Abagabo babiri bafashwe bari gucuruza inyama z’imbwa babeshya ko ari iz’ihene

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2020 Yasuwe: 1412

Aba bagabo babiri baraye bafashwe barimo kubaga Imbwa ngo bazijyane ku isoko hanyuma abantu bazigure ku bwinshi mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.

Aba bagabo bari basanzwe bakora akazi k’ubuzunguzayi ku muhanda wa 18 I Kinama ku kabare aho byari bizwi ko hagurishirizwa Inyama z’ihene.

Kubera umujinya w’abaturage bashakaga guhitana aba bagabo bari bamaze iminsi babagurisha inyama z’imbwa mu ibanga,polisi yahise ibata muri yombi ijya kubafunga.

Polisi y’u Burundu yaraje mu kasho aba bagabo kugira ngo ibakingire abaturage bari barakaye cyane bashinja aba bagabo ko bakundaga kubabeshya ko bacuruza inyama z’Ihene kandi ar’iz’imbwa.

Ibyo kubaga imbwa zikagurishwa abantu babeshya ko ari iz’amatungo magufi bikomeje gufata intera muri aka karere kuko muri Kanama uyu mwaka,abasore batatu barimo uwitwa Ihimbazwe Maurice, Yangeneye Emmanuel na Nshimiyimana Theogene bo mu mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bafunzwe bazira kubaga imbwa bashaka gucuruza inyama zayo.

Amakuru RIB yahawe n’abaturage avuga ko abo basore baguze imbwa y’uwitwa Gasatsi Alex ku itariki 02 Nyakanga 2020, nyuma ikaza kuruma uwitwa Dusingizimana Paul.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Beata yabwiye Kigali Today ko abo basore bahise bigira inama yo kubaga iyo mbwa bakagurisha inyama zayo kugira ngo bavuze uwo yariye.

Umfuyisoni yagize ati "Bafashe icyemezo cyo kuyigurisha kugira ngo bishyure uwo yariye, kuko bari bumvise ko barimo gukurikiranwa gutunga imbwa iryana, umenya ahari baranariyeho simbizi".

Umuvugizi w’Ubungenzacyaha(RIB), Dominique Bahorera we yavuze ko nta tegeko mu Rwanda rihanira abo basore kubaga no kurya imbwa".

Bahorera yagize ati "Keretse itungo rishobora kwanduza, ufashe nk’inka uzi ko irwaye ukayiha abantu byaba ari icyaha, ariko ubundi ntaho itegeko rivuga ko kubaga no kurya imbwa ari icyaha".

Yakomeje avuga ko abo basore bashobora kudakurikiranwa mu rukiko, ahubwo babaye bafashwe kugira ngo babe barindiwe umutekano.