Print

Messi yasubije Neymar Jr wavuze ko bazakinana mu mwaka w’imikino utaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2020 Yasuwe: 3525

Amasezerano ya Messi azarangira kuwa 30 Kamena 2021 ariyo mpamvu amakipe atandukanye ku isi yatangiye kumwirukaho arimo na PSG ya Neymar Jr.

Neymar Jr aherutse gutangaza ko ataje muri PSG gukina Europa League ndetse ashimangira ko yifuza kongera gukinana na Messi ndetse atari kera ari mu mwaka w’imikino utaha.

Neymar Jr yagize ati “Icyo nshaka n’ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.”

Lionel Messi yabwiye Jordi Evole kuri LaSexta ko ibyo Neymar Jr yatangaje atemezaga ko byamaze kurangira ko bazakinana ahubwo we ngo yavuze ko “yifuza” ko bazakinana gusa yemeza ko kugarura uyu munya Brazil muri FC Barcelona bitakoroha kuko ikipe nta mafaranga igira.

Messi yagize ati “Biragoye ko Barcelona yazana abakinnyi bakomeye kubera ko nta mafaranga.Dukwiye kuzana abakinnyi bakomeye kugira ngo twongere guhatanira buri kimwe gusa tugomba no kubishyura.Twakwishyura PSG angahe?Kuzana Neymar Jr birahenze cyane.

Ku byavuzwe na Neymar Jr ko bazakinana umwaka utaha,Messi yagize ati “Ntabwo mbizi niba yaravuze ko tuzakinana umwaka utaha.Ntekereza ko yavuze ati “ndifuza”.Muzamubaze impamvu yavuze ibyo.

Dufite groupe ya WhatsApp duhuriramo we na Suarez kandi tuvugana buri gihe.Mu butumwa buheruka twavugaga kuri tombola ya Champions League.Nta n’umwe muri twe wifuzaga guhura n’undi.

Nta bwo bifuzaga FC Barcelona kubera ko nubwo tutari mu bihe byiza ariko turi ikipe yubashywe kubera amateka.Uzaba ari umukino ukomeye[PSG-Barca].