Print

Umugore yaciye ibintu nyuma yo kuvuga uburyo yasamye inda 2 icyarimwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2020 Yasuwe: 3250

Uyu mugore witegura kuba umubyeyi,yavuze ko nawe yatunguwe no kubwirwa ko yasamye inda ya kabiri nyamara iya mbere yari atwitemo impanga itaravuka.

Uyu mugore wavuze ko ari inshuro ya mbere atwite,yavuze ko we n’umugabo we bashimishijwe no kumenya ko bagiye kubyara impanga ariko muganga yamubwiye ko ngo byahindutse azabyara abana 3 kuko yatwaye inda ya kabiri ubwo yari amaze iminsi 10 atwaye iya mbere y’impanga.

Uyu mugore yasangije abakunzi be iyi nkuru cyane ko yitegura kwibaruka mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Uyu mugore ukora mu bijyanye no gushaka amasoko yavuze ko ibyamubayeho byitwa “superfetation” biba ku bagore batanga igi rivamo umwana inshuro 2 mu kwezi.

Yagize ati “Nk’ibisanzwe umubiri wawe ugomba kuzana imisemburo ituma utongera kujya mu mihango igihe utwite ariko njyewe siko byagenze.

Abagore 10 ku ijana bashobora gutanga igi rivamo umwana inshuro 2 mu kwezi.3 ku ijana bashobora gutwara inda inshuro 2 icyarimwe.

Mu buryo bwumvikana abana bacu bafite amatariki atandukanye yo kuvukiraho gusa twebwe dufite amahirwe kuko basamwe begeranye cyane ku buryo bazavukira umunsi umwe kandi bazitwa impanga 3.”

Superfetation iba igihe umugore atwite inda ya kabiri nyamara yari atwite iya mbere.Hari ubwo intangangore ya kabiri yirema igahura n’intangangabo iyo umugore yari atwite hanyuma umugore agahita atwitira inda ya kabiri mu yindi.

Hari ubwo abana basamwe muri ubu buryo bavuka mu minsi itandukanye aho umugore abyara umwana wa mbere nyuma y’iminsi mike akongera kubyara undi.

Uyu mugore yagize ati “Abana bacu 2 ba mbere baruta iminsi 10 cyangwa 11 uwa 3 ariyo mpamvu twahise tumenya ko ari inda ya kabiri.”

Uyu mugore yasoje agira inama abagore ati “Iyo umugabo wawe yanze gukoresha ubwirinzi mu gihe cyo gutera akabariro ukwiriye kwitonda kuko ushobora gutwara indi nda.

Uyu mugore amaze ibyumweru 16 atwite,bivuze ko azabyara aba bana hagati ya Werurwe na Mata.Yavuze ko aba bana nibamara kuvuka nta wundi azabyara.