Print

Umwiraburakazi wabaye umucakara mu muryango w’abazungu kuva ku myaka 8,yararokowe nyuma yimyaka hafi 40

Yanditwe na: Martin Munezero 29 December 2020 Yasuwe: 4372

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo ikinyamakuru cyo kuri televiziyo cyaho cyitwa Fantástico, kivuga ko mu buryo bwihariye, uwahohotewe uzwi ku izina rya Madalena Gordiano w’imyaka 46 y’amavuko, yasanzwe aba mu cyumba gito kitagira idirishya mu nzu iri mu ntara ya Minas Gerais mu majyepfo y’uburasirazuba.

Ababyeyi b’abakene ba Gordiano ngo bamuhaye umuryango w’umuzungu, umwarimu wa kaminuza wamenyekanye ku izina rya Dalton Cesar Milagres Rigueira akiri umwana muto. Yarezwe na nyina w’uwo mwarimu ntabwo yigeze aremerwa ku mugaragaro.

Ati: “Nafashaga gusukura inzu, guteka, gusukura ubwiherero, gusukura inzu. Sinigeze nkina, nta nubwo nigeze ngira igipupe. ”Gordiano abwira Fantástico.

Umugenzuzi ushinzwe ibyo gutabara, Humberto Camasmie, na we yabwiye Fondasiyo ya Thomson Reuters ati: “Bamuhaga ibiryo igihe yabaga ashonje, ariko ubundi burenganzira bwose yarabwambuwe.”

Gordiano yarokowe ku ya 27 Ugushyingo 2020, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturanyi bavuga ko yaboherereje ubutumwa abasaba kumugurira ibiryo n’ibikoresho by’isuku kuko nta mafaranga yari afite.

Igihe kandi yari muri ubwo bunyage, Gordiano yahatiwe gushyingiranwa na mwene wabo w’uwo muryango ugeze mu za bukuru, kugira ngo bazakomeze kubona pansiyo ye ya R$8000 (angana n’amadolari ya Amerika $ 1.557) nyuma y’urupfu rwe.

Kuva icyo gihe yemerewe kwakira ayo mafaranga, kandi abashinjacyaha b’umurimo na bo bavuze ko bari mu biganiro n’umuryango wa Rigueira ku bijyanye no kumwishyura indishyi.

Camasmie yagize ati: “Ntabwo yari azi umushahara muto icyo ari icyo.” Ati: “Ubu arimo kwiga gukoresha ikarita y’inguzanyo. Azi ko buri kwezi azajya ahembwa amafaranga menshi [avuye muri pansiyo]. ”

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko nyuma yo gutabarwa kwa Madalena Gordiano, abakoresha ba Dalton Cesar Milagres Rigueira, aribo Unipam, batangaje ko yahagaritswe, kandi kaminuza ifata “ingamba zose”. Umwunganira m’umuryango wa Rigueira, yavuze ariko ko Fantástico yabahamije icyaha na mbere yuko batangira kwiregura mu rukiko.

Uyu munyamategeko yagize ati: “Kumenyekanisha imburagihe kandi nta shingiro byakozwe n’abagenzuzi n’intumwa za Leta, mbere yuko urubanza rumenywa… icyaha bashinjwa, ni uguhonyora uburenganzira n’amakuru akomeye aturuka mu muryango, kandi bikabangamira umutekano wabo.”

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko muri Brezil abashinzwe umurimo bavuga ko uburetwa bwo mu rugo bwabaye ikibazo gikomeye, kandi kubigabanya bikaba ikibazo gikomeye kuko abahohotewe badakunze kwibona nk’abacakara b’iki gihe.

Nubwo abagenzuzi b’umurimo bashobora kujya ku kazi no mu ngo kugira ngo bakore iperereza ku manza z’ubucakara, basabwa kubona uruhushya rw’umucamanza kugira ngo bashobore kwinjira, kandi abahohotewe na bo bagomba kubibamenyesha ku mugaragaro.


Comments

Corazon 1 March 2021

Morning

Buy all styles of Ray-Ban Sunglasses only 19.99 dollars. If interested, please visit our site: framesoutlet.online

Thanks and Best Regards,

umuryango.rw


Luc 30 December 2020

À qui la faute? Iyo ukennye ukenana n.umwana wawe! Wakira mugakirana ntabwo ubukene ari impamvu yo gutanga abana kuriya! Abirabura bakunda gukora amarorerwa nkaya mwibuke story ya mario balloteri ! Nabandi nkawe ibi nabyo ninkibyo