Print

Umukinnyi yatsinze igitego biramurenga yerekana igitsina cye ku mugaragaro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2020 Yasuwe: 7507

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yatsinze igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma ubwo ikipe ye yatsindaga Asuncion ibitego 3-2 mu gikombe cy’igihugu kuwa Gatatu ushize.

Iki gitego cy’intsinzi cyashimishije bikomeye uyu rutahizamu bituma akuramo umupira we n’ikabutura arayimanura abantu bareba ubwambure bwe.

Umusifuzi ntacyo yakoze kuri iyi myitwarire idasanzwe y’uyu mukinnyi ariko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje igitsina cye ku mugaragaro.

Amaze kubona aya mashusho,uyu mukinnyi yagize ati “Ndicuza uko nishimiye igitego.Nizere ko umugore wanjye atabibonye.Agomba gukomeza kwihangana.Ni bye byose.”

Uyu mukinnyi ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kuko Paraguay FA iri gukora iperereza kugira ngo ahanwe.

Umuyobozi wa APF, Raul Prono yagize ati “twatangiye gukora iperereza kuko ntabwo turabona inyandiko itanga ikirego cyangwa se ikindi kintu ku musifuzi.
Twabonye amakuru kuri Internet,mu binyamakuru n’ahandi azadufasha gukora iperereza.

Twamenyesheje Raul Bobadilla ibihano ndetse yahawe iminsi 3 yo kujurira.”

Raul Bobadilla yakinnye mu Burayi muri shampiyona ya Bundesliga aho yakiniye amakipe nka Borussia Monchengladbach na Augsburg ndetse yanahesheje Basel igikombe cya shampiyona muri 2013.Yanakiniye andi makipe yo mu Busuwisi nka Grasshoppers na YB Berne.



Comments

2 January 2021

Aya makuru siyo pe