Print

Icyiciro cya 5 cy’impunzi 130 zivuye muri Libya cyageze mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2020 Yasuwe: 1090

Mbere y’uko izi mpunzi zijya mu nkambi y’agateganyo ya Gashora zirabanza zipimwe COVID-19.Mu byiciro 4 bibanza u Rwanda rwakiriye abagera kuri 385.

Izi mpunzi n’abashaka ubuhungiro bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tatu zishyira saa yine z’ijoro, aho baza gufatirwa ibipimo bya Coronavirus mbere yo kwerekeza muri hoteli zibacumbikira bategereje ibisubizo.

Biteganyijwe ko nibamara guhabwa ibisubizo barahita basanga bagenzi babo mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya kane cy’impunzi n’abandi bashaka ubuhungiro 79 baturutse muri Libya, barugezemo ku wa 19 Ugushyingo 2020.

U Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abandi bashaka ubuhungiro 385 barugezemo mu byiciro bine.

Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibaha ubuhunzi barimo 131 bagiye muri Suède , 23 bagiye Canada, 46 bajya Norvège, abandi batanu bakiriwe n’u Bufaransa.

Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.