Print

Paul Muvunyi ushinjwa gukoresha impapuro mpimbano yitabye ubushinjacyaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2020 Yasuwe: 2509

Umunyemari Paul Muvunyi umaze icyumweru afunzwe akurikuranyweho guhimba sinya, yitabye ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri. Hari ahagana saa munani, akaba yitabye ubushinjacyaha bw’i Nyamirambo i Kigali.

Umwe mu bunganizi ba Muvunyi babiri, witwa Me Christopher Niyomugabo, yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko Muvunyi yisobanuye imbere y’ubushinjacyaha buramwumva nyuma asubizwa muri kasho ya Remera.

Nyuma yo kumvwa, ubushinjacyaha bwamubwiye ko buzasuzuma ubwisobanure bwe n’ibikubiye mu idosiye ya RIB.

Nibusanga ari ngombwa ko arekurwa by’agateganyo azarekurwa cyangwa se bukore idosiye ishyikirizwe urukiko.

Icyo gihe hazakurikiraho kuburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.

Muvunyi yunganiwe na Me Christopher Niyomugabo na Me Evode Kayitana.

Afunganwe n’abandi batatu harimo Rtd Col Eugene Ruzibiza wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Karongi na Gérard Niyongamije, gitifu (Executive Secretary) w’Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, n’umuturage witwa Félicien Kayigema.

Paul Muvunyi na bagenzi be 3 bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimpano, yifashishije asaba guhabwa icyangombwa cy’ubutaka (acquisition of Land Title).”

Muvunyi arakekwaho guhimba sinya yiyita umwe muri banyiri ubutaka kugira ngo abone uko ahinduza amazina mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kitwa, Rwanda Land Management And Use Authority.

Yaje guhabwa ibyangombwa aba nyiri ubutaka ariko nyuma abakozi b’iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka baza guhagarika ibyangombwa bye banatanga ikirego muri RIB bavuga ko hari ibigaragaramo ko yahimbye basaba ko akurikiranwa. RIB nayo yatangiye kubikoraho iperereza.

Muri iri perereza nibwo hari abandi bantu batatu bakekwaho uruhare, ubu bakaba bari kubikorerwaho iperereza.

Source: TAARIFA