Print

Davido nyuma yo kugura indege ye bwite yemeje ko hari abamufitiye amashyari yo kuba yaravukiye mu bakire maze ahamya ko azanapfa akize[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 December 2020 Yasuwe: 4147

Davido, yatangiye muzika mu myaka icumi ishize, ibi yabivuze nyuma y’umufana wanditse ko abahanzi mu muziki bamwanze kuko yavutse ari umukire, uyu muhanzi nawe yahise abyemeza avugako ko bamugira ishyari kubera yavutse mubakire.

Umufana yanditse ati: “Ndemeranya nawe ko ibi byose babiterwa ni ishyari. Ntiyasabye kuvuka ari umukire, icyo ashaka gukora ni ugukora umuziki mwiza no gusiga umurage. ”

Davido, asubiza iki gitekerezo, yavuze ko amaze imyaka 10 arwana no kuzamura muzika ye muruganda rwa muzika ngo ibi byatumye aba umukire ndetse azakomeza gukira kuko ari gukorera amafaranga, ngo ibi byose byatumye hari benshi bamugirira ishyari.

Ati ” Nibyo koko bafite ishyari kuko navutse ndi umwana wo mubakire, ariko ni mwibukeko maze imyaka 10 mu muziki nkorera amafaranga kandi nubu ndacyayakorera, ndi umukire kandi nzapfa ndi umukire”

Davido ni umwe mubahanzi bahanganye n’abandi bibihangange muri Ngieria, barimo Wizkid, Burnaboy, Falz n’abandi benshi, Davido ku ntonde nyinshi zikora abanyamuziki bafite amafranga Davido ashyirwa ku mwanya wambere, bivugwako amafaranga menshi uyu muhanzi afite ari ayo yakuye mu muryango wabo kuko ari abanyamafaranga batunze ama miliyali muri Nigeria.

Davido afite agaciro ka miliyoni 16 z’amadolari, ari mu bahanzi bakize muri Nijeriya ndetse no mu bahanzi bakize cyane muri Afurika.

Davido aherutse kugura indege ye bwite.

Davido, yaguze indege ye bwite ,Bombardier Global Express 6000 yaguzwe amafaranga arenga miliyoni 62 z’amadolari.