Print

Se wa Humble Jizzo yahitanwe n’uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2020 Yasuwe: 2204

Iyi nkuru y’akababaro Humble Jizzo yayitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram aho yavuze ko ababaye cyane kubera kubura umubyeyi we.

Yagize ati "Uhurukire mu mahoro Papa. Ndababaye cyane. Ntabwo nari nziko ko kuri Nohel tuvugana bwari ubwa nyuma."

Umubyeyi wa Humble Jizzo wari utuye mu Karere ka Nyagatare yitabye Imana azize uburwayi.

Humble Jizzo ni umwe mu bahanzi bakundwa na benshi binyuze muri Urban Boyz asigayemo we na mugenzi we Nizzo cyane ko Safi Madiba we yavye mu itsinda

Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys, amaze iminsi atumvikana mu bikorwa bya muzika, aho ahugiye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’inzu n’ibibanza.

Abakurikira uyu muhanzi kuri instagram biganjemo ibyamamare bihanganishije Humble Jizzo kubera kubura uyu mubyeyi we.