Print

Mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda hongeye kuboneka umurambo w’umugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2020 Yasuwe: 3072

RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu gusa ababonye uyu murambo bavuze ko uyu mugabo yishwe ndetse ko hari hashize iminsi bibaye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma,watoraguwemo uyu murambo witwa Alphonse Mutsindashyaka,nawe yemeje ko uyu murambo ari uwa Mpumuje Athanase wari mu kigero cy’imyaka 42 wari usanzwe ari umukarani mu mujyi wa Huye.

Yavuze ko yari amaze iminsi nk’ibiri apfuye ndetse yabonwe n’umugenzi wahitaga ndetse ngo uyu mugabo yari afite uburwayi kuko yasanganwe imiti mu mufuka gusa hari kurebwa niba yishwe cyangwa yiyishe.

Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kabutare kugira ngo usuzumwe.Hagiye gushyirwa amatara kuri uyu muhanda uri muri iri shyamba n’inzego z’irondo ry’umwuga.

Abaturage bari ahabonetse uyu murambo bemeje ko aha hantu n’ubusanzwe hateye inkeke kuko mu mezi ashize nabwo habonetse umurambo w’undi muntu ndetse benshi bemeza ko kuhaca ari nijoro uba ushaka urupfu.

Benshi basaba ko hashyirwa abashinzwe umutekano kuko ngo iri shyamba riziwi nka Arboretum rye gukomeza kuba indiri y’ubwicanyi.

Murumuna w’uyu mugabo yavuze ko hari hashize iminsi 4 bavuganye nawe akababwira ko arwaye.

Igihe nk’iki umwaka ushize nabwo muri iri shyamba ’arboretum’ hatoraguwe umurambo w’umusore.

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019,nibwo umurambo w’uyu musore wagaragaye.

Abagenzi nibo babonye uyu murambo bwa mbere hafi y’umuhanda uva ku Mukoni ujya i Mpare bahita babimenyesha inzego z’umutekano.

Aya makuru akimara kumenyekana Urwego rw’Ubugenzacyaha bwahise buhagera rutangira iperereza ariko n’uyu munsi irryo shyamba ryongeye kwicirwamo umuntu.