Print

Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano bose abaha umukoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2020 Yasuwe: 2477

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa burambuye ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu no hanze yacyo bwo kubashimira ubwitange bwabo ndetse anabasaba ko 2021 bakomeza kuba indashyikirwa.

Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no kuri njye bwite,ndashaka kwifuriza umwaka mwiza wa 2021 abagabo n’abagore bo mu ngabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano.

Ndashima cyane umuhati wanyu mu gusohoza inshingano zanyu no guhesha agaciro gakomeye igihugu.”

Perezida Kagame yashimiye abasirikare b’u Rwanda n’abandi bashinzwe umutekano uburyo bahanganye n’ibibazo igihugu cyaciyemo birimo na Covid-19 binyuze mu kwihangana, kwitanga, no kuba indashyikirwa.

Perezida Kagame yashimiye abasirikare bagiye hanze mu butumwa bw’amahoro.Ati “Ntabwo biba byoroshye gusiga umuryango mu bihe by’ibiruhuko.Ndabashimira ku kwitanga nk’igitambo mu gushaka amahoro ku mugabane wacu no hanze.

Yagize icyo asaba aba basirikare n’abashinzwe umutekano.Ati “Mu mwaka mushya,murahamagarirwa gukomeza kugira ikinyabupfura,kwigirira icyizere no gukora cyane ingabo zacu zisanzwe zizwiho.Kurinda imibereho myiza n’umutekano by’abanyarwanda ni umuhamagaro wanyu wo hejuru.Muri mu beza cyane igihugu cyacu cyatanga.

Nongeye kubifuriza umwaka mwiza wa 2021 mwe n’imiryango yanyu.”