Print

Umukobwa wo muri Tunisia niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar mugihe umunyarwandakazi Yasipi nawe yaje muri 5 ba mbere[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 December 2020 Yasuwe: 4503

Ni kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza mu birori byabereye mu gihugu cya Nigeria,bikaba ari ibirori byitabiriwe n’abantu bake bitewe n’ingamba zo kwirinda Coronavirus abandi bari barimo babikurikiranira bifashishije ikoranabuhanga.

Mu banyacyubahiro bari bitabiriye ibi birori,harimo Ben Ayade uyobora Leta ya Cross River iri rishanwa riberamo,ndetse n’abandi banyacubahiro bo mu mujyi wa Calabar.

Abakobwa babanje kwiyerekana mu mwambaro gakondo wa buri gihugu, bakurikizaho kwiyerekana mu mwambaro wa bikini ndetse no mu makanzu maremare.

Mu bakobwa 20 habanje gutorwamo 10 ba mbere bari barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda, aza kuza no muri batanu ba mbere. Muri aba batanu yari ahanganye n’umukobwa wo muri Tunisia, Namibia, Nigeria ndetse na Tanzania.

Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, Sarra Sellimi wo muri Tunisia yegukanye iri kamba mu gihe Igisonga cya Mbere cyabaye Umunya-Nigeria, Ndah Gift naho Umunya-Namibia Julita Kitwe Mbangula yabaye Igisonga cya Kabiri.

Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse mu Rwanda ku wa 23 Ukuboza 2020, yitabiriye iri rushanwa ndetse yari ari mu batanga icyizere cyo kwegukana iri kamba. Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria kuruhagararira muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Umunya Tunisia Sarra Sellimi niwe wegukanye iri kamba

Yitabiriye iri rushanwa asimbuye Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe.

Mu 2017 nibwo, Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balopi.

Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria, mu Mujyi wa Calabar. Mu mwaka ushize ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa uryegukana ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford.



Umunyarwandakazi Yasipi ubwo yiyerekaga akanama nkempuramaka