Print

Umunyarwanda ari mu bahitanywe n’igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cyo muri Yemen

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2020 Yasuwe: 3694

Ikinyamakuru UMUSEKE cyavuze ko abantu ba hafi mu nshuti za Bwana Kayiranga bavuze ko yari kuri iki kibuga cy’indege cyiciweho abantu 26 n’abandi 50 bagakomereka nkuko Aljaazera yabitangaje.

Kayiranga Saidi yari Umuganga ucisha abantu mu cyuma (radiography) yari mu ikipe y’Abaganga itanga ubufasha mu buvuzi muri Croix Rouge ikorera muri Yemen.

Yari amaze igihe kitari kinini cyane muri Yemen. Abahafi bamuzi babwiye Umuseke ko yabanje gukora muri radiography mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali; ageze aho ajya gukorera muri Legacy Clinic i Kigali mbere yo kujya muri Yemen.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020,nibwo bisasu byaturitse, bikurikiwe no kurasa n’imbunda, mu gihe minisitiri w’intebe wa Yemen, Abdulmalik Saeed, n’abaminisitiri be, barimo bururuka indege yari ibavanye i Riyad, umurwa mukuru w’Arabiya Sawudite. Bamwe bahise biruka basubira mu ndege, abandi bakwirwa imishwaro bashakisha aho bihisha, naho abandi baryama hasi.

Minisitiri w’intebe wa Yemen, Saeed yanditse kuri Twitter ko bose ntacyo babaye. Ntawapfuye. Nta n’uwakomeretse. Abashinzwe umutekano wabo babirukankanye bwangu bwangu, babakura ku kibuga cy’indege. Ariko igitero cyahitanye abantu 26, gikomeretsa abandi barenga 50. Nta mutwe n’umwe wari urakiyitirira. Ariko Aba-Houthis bo batangaje ko atari bo bagikoze.

Minisitiri ushinzwe Itumanaho yashinje inyeshyamba z’aba-Houthi zishyigikiwe na Iran kugaba kiriya gitero ariko zo zabihakanye.

Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC) yavuze ko muri iki gitero cyagabwe ku wa Gatatu umwe mu banyamuryango bayo cyahitanye, babiri baburiwe irengero n’abandi batatu bakomeretse.

Kuri Twitter banditse ngo “Abakozi bacu bari ku kibuga k’indege bari kumwe n’abandi basivile. Uyu ni umunsi ubabaje kuri twe no ku baturage ba Yemen.”

Hari urubuga rwa Internet muri Yemen rwavuze ko mu bapfuye harimo Minisitiri w’Umurimo wungirije, Yasmin al-Awadhi, na Minisitiri wa Siporo wungirije witwa, Moneer al-Wajeeh naho Minisitiri wungirije ushinzwe Ubwikorezi, Nasser Sharif ari mu bakomeretse.