Print

Clarisse Karasira yahaye impano y’imodoka ababyeyi be [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2020 Yasuwe: 8696

Karasira waherukaga gushyira hanze indirimbo yise mu mitima,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje amafoto y’imodoka yahaye ababyeyi be kuri uyu munsi wa nyuma usoza umwaka.

Yagize ati "Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n’ubwo mu by’ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite,bantoje byinshi birimo UBUMANA N’UBUMUNTU.Ni abantu bashyigikira inzozi zanjye cyane! Ndabakunda."

Uyu muhanzikazi umaze myaka ibiri mu muziki,amaze gushimangira ko hari byinshi afite byo guha abanyarwanda mu njyana Gakondo.

Clarisse Karasira wa Pasiteri Karasira, yavukiye I Masaka mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu afite imyaka 23 y’amavuko gusa amaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunzi b’umuziki gakondo.

Uyu muhanzikazi kuri ubu umaze gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Giraneza, Rwanda Shima, Ntizagushuke, Komera, Twapfaga iki,Ubuto, Imitamenwa, Kabeho,Uzibukirwa kuki, Sangwa Rwanda, Urukundo ruganze.

Hari kandi iyitwa Urungano,Mwana w’Umuntu, Ibikomere, Rutaremara,Ibihe ndetse n’iyitwa Urukerereza yakoranye na Mani Martin.

Izo zose n’indi aherutse gusohora yitwa ‘Mu mitima’ iziri ku muzingo [album] uyu mwari yise ‘Inganzo y’Umutima’ yagombaga kumurika mu gitaramo cyari kuba ku wa 26 Ukuboza 2020, muri Kigali Serena Hotel ariko kigakomwa mu nkokora na Coronavirus.

Karasira yize amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza yize itangazamakuru muri Mount Kenya University. Nyuma y’umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga muri ULK ari naho yiga kuri ubu.

Uyu mukobwa yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radio Ishingiro, akomereza kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera yerekeza mu muziki.

Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize hasi mikoro z’itangazamakuru yinjira mu buhanzi ahereye ku ndirimbo ye “Giraneza”,

Indirimbo ze akenshi zibanda cyane ku butumwa bwo gukunda iguhugu, gukangurira abantu kubana mu mahoro ndetse no kwita ku bababaye ariko atibagiwe n’urukundo by’umwihariko iyitwa ‘Urukerereza’ aherutse gukorana na Mani Martin.