Print

David Beckham yavumbuye amayeri azamufasha kuzana Lionel Messi mu ikipe ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2020 Yasuwe: 2448

Beckham arashaka gukoresha ubucuti bw’aba bagabo bombi mu kubasinyisha cyane ko yumva ko abaguriye rimwe bose bakwishimira kongera gukinana.

Lionel Messi ashobora kutagora David Beckham cyane ko mu minsi ishize uyu mugabo w’imyaka 33 wakoze amateka adasanzwe muri FC Barcelona yavuze ko yifuza kuzakina muri Amerika.

Messi azarangiza amasezerano ye muri FC Barcelona mu mpeshyi itaha ariyo mpamvu amakipe menshi ari kumushaka cyane.

Aravugwa cyane mu ikipe ya Manchester City aho yifuza kongera gukinana na Pep Guardiola wamutoje imyaka 4 muri FC Barcelona cyangwa se akerekeza muri PSG gukinana na Neymar Jr nawe basanzwe ari inshuti.

Ikinyamakuru Cadena Ser cyavuze ko Messi ashobora kongera amasezerano muri FC Barcelona azamugeza muri 2023 hanyuma akazayivamo yerekeza muri Inter Miami ya Beckham.

Amakuru yavuzwe ku munsi w’ejo nuko Messi yaguze inzu nziza cyane ahitwa Porsche Design Tower muri Florida kugira ngo azayituremo n’abana be bige muri Amerika mu mashuri yisumbuye.

Aganira na TV yitwa La Sexta,Messi yavuze ko ahazaza he hagihishe azagira icyo atangaza mu mpera z’uyu mwaka gusa yemeje ko yiteguye guhanganira buri gikombe uyu mwaka nubwo ngo ikipe ye iri mu bihe bibi.


Beckham arashaka kugurira rimwe Suarez na Messi bagakina muri Inter Miami