Print

“Twirinde rero buri wese yite ku bandi"-Perezida Kagame mu Ijambo risoza umwaka wa 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2020 Yasuwe: 1639

Perezida Kagame yatangiye ijambo rye avuga ko nubwo igihugu cyahuye n’ibibazo ariko u Rwanda rwageze kuri byinshi binyuze mu gufatanya.

Ati “Twageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize ni uko iyo twitwaye neza, tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya.”

Umukuru w’igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda ko “Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere igihe urukingo rwa Covid-19 rutaratugeraho.

Kubera imbaraga zanyu,ubushake no gukunda igihugu twese dufite,uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.Twirinde rero,buri wese yite ku bandi.”

Perezida Kagame yavuze ko iri jambo rye ari iryo gusoza umwaka no gutangiza uwa 2021 ndetse ko byinshi yabivuze ubwo aheruka kugaragaza uko igihugu gihagaze.

Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we bifurije “Umwaka mushya muhire abanyarwanda bose”,ko wababera uw’Uburumbuke.

Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda

“Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z’u Rwanda,

Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, nuko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa Covid rutaratugeraho.

Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite ku bandi.

Mu by’ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze.

Njye n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu umwaka mushya muhire wa 2021, uzababere uw’uburumbuke.

Mugire umugisha w’Imana.”