Print

ShaddyBoo yahawe impano idasanzwe na Meddy Saleh babyaranye abana 2[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 January 2021 Yasuwe: 7656

Meddy Saleh na Shaddyboo bakaba barakanyujijeho mu rukundo ndetse bakaba banafitanye abana babiri b’abakobwa.

Akaba yamuhaye impano y’inweto za ’Sandal’ ndetse n’ingofero yanditseho ’KGL’.
Shaddyboo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yashimiye uyu mugabo ufata amashusho akanayatunganya ku bw’impano yamuhaye y’ibintu bikorewe muri Kigali cyane ko abikunda.

Nyuma yo kubyarana abana 2, Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

Meddy Saleh aherutse guhembwa na Radio Isango Star nk’umuntu ufata amashusho y’indirimbo akanayatunganya ’Video Producer’ wahize abandi mu mwaka wa 2020.



Comments

Nzabandora 1 January 2021

Mbega udushaddy boo duto! Tuzaba dutwika kurusha nyina!