Print

Justin Bieber yakoze ikintu kidasanzwe mu rwego rwo kwiha Imana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2021 Yasuwe: 2472

Umupasiteri w’inshuti ya Justin Bieber witwa Carl Lentz,niwe wamwereye imbuto zatumye nawe yifuza kuba umupasiteri ariyo mpamvu yatangiye kwiga Bibiliya.

Ikinyamakuru OK cyagize kiti “Justin ntabwo ashaka kuva mu muziki,ariko arumva hari ijwi rinini riri kumuhamagara.Arashaka kuba umupasiteri umwaka utaha.”

Iki cyamamare cyashimye bikomeye itorero rya Hillsong ukuntu ryagifashije guhinduka kikava mu mwijima kikajya mu mucyo,kuko cyari cyarabaswe n’ibiyobyabwenge,kurwana cyane no gufungwa buri gihe,n’ibindi.

Justin Bieber,ubu asigaye ari umwe mu bafasha korari ya Hillsong kuririmba ndetse ngo yamaze kuyinjiramo.

Bieber akimara kugera mu biganza bya Pasiteri Lentz yarahindutse cyane ndetse ngo yihanye ibyaha ku buryo ashobora kuba pasiteri muri uyu mwaka.

OK Magazine yagize iti “Justin yizeye ko yayobora ibijyanye no guhindura abantu.Ntabwo yari yarigeze yishima cyangwa ngo agire ubuzima bwiza nkuko bimeze ubu.”