Print

Umugore wahanaguraga inkweto z’abakire yakoze benshi ku mutima kubera inzu yubatse muri make akorera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2021 Yasuwe: 7295

Uyu mugore yavuze ko nubwo nta ntebe n’amarido birimo kubera ko amafaranga yamushiranye ariko ashima Imana cyane.

Abantu benshi bashimiye uyu mugore kubera imbaraga nyinshi yakoresheje cyane ko hari na bamwe biyemeje kumutera inkunga ngo inzu yuzure neza.

Uyu mugore yavuze ko byamutwaye imyaka 5 kugira ngo yuzuze iyi nzu ye ariko ubu yishimiye cyane kuba yarakabije inzozi ze.

Iyi foto yayishyize hanze kuwa 29 Ukuboza 2020,yishimira ko asoje umwaka aba mu nzu yiyubakiye nubwo bitari byoroshye.

Uyu mugore yavuze ko nta kindi kintu afite muri iyi nzu ye nshya uretse igiti cya Noheli yahawe akagishyira mu nzu.

Yagize ati “Inzu yanjye nshya.Byantwaye imyaka 5 nk’umuntu uhanagura imyenda y’abandi ngo nyuzuze.Nta marido arimo,nta ntebe n’ibindi uretse njye n’igiti cya Noheli gusa.Ubu ndishimye.

Benshi mu bamukurikira bamushimiye ibyo yakoze ndetse bamwe bamusaba ko bamufasha kuzuza ibibura mu nzu ye.