Print

Neymar Jr yavuze ku kirori yashinjwe gutegura kikitabirwa n’abantu 500 barimo ibizungerezi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2021 Yasuwe: 2003

Neymar Jr yavuze ko yakoresheje ikirori cyarimo umuryango we,inshuti ze ndetse ko harimo guhana intera ndetse anashyira hanze amafoto ari kwipimisha Covid-19.

Uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain ntabwo ari mu kazi kuko yavunitse ku mukino wa shampiyona batsinzwe na Lyon 1-0 mu mwaka ushize.

Neymar Jr w’imyaka 28 yahakanye iby’iki kirori bivugwa ko yakoze ku bunani kikitabirwa n’abanyamideli bo muri Amerika no muri Brazil.

Byavugwaga ko mu bacyitabiriye harimo abakobwa bazwi nka Kiki Passo, Michelle Nevius na Jessica Bartlett bavuye i Miami batumiwe na Neymar n’inshuti ze binyuze ku butumwa bohererezanyije kuri Instagram.

Neymar ntiyigeze ashyira hanze amafoto y’ibi birori kuri Instagram,nkuko asanzwe abigenza,ari nayo mpamvu yamaganye abamushinje kugitegura.

Neymar Jr abinyujije kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu miliyoni 144 yamaganye abavuze ko yakoze iki kirori aho yagaragaje ko we n’umuhungu we Davi Lucca bipimishije ku bunani.

Yanashyize hanze ifoto igaragaza aho abashyitsi be bagombaga kwicara aho buri ntebe n’indi harimo intera.

Ikinyamakuru CNN Brésil cyatangaje ko nubwo abo ku ruhande rwa Neymar bahakanye ko ibi birori byabaye, ariko Umujyi wa Mangaratiba wamunenze ku kurenga ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Brazil ni iya kabiri mu gushegeshwa na Covid-19 kuko abantu 195,000 imaze kubahitana.