Print

Umugabo yafunzwe azira kwiyambika nk’ikinyamaswa cy’inkazi ku munsi ubanziriza Ubunani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2021 Yasuwe: 5158

Uyu mugabo yafunzwe na polisi nyuma yo kumvikana ari gusakuza yigana iki kinyamaswa bigatera ubwoba abana n’abagore baturanye bakeka ko ari iki kinyamaswa.

Ibinyamakuru byo muri Pakistan bivuga ko uyu mugabo yagendaga avuza induru atwaye moto abamubonye bagakwira imishwaro.

Ikinyamakuru Samaa News kivuga ko uyu mugabo yari mu mujyi wa Peshawar afatwa na polisi ya Shah Qabool ari guteza umutekano muke.

Amafoto y’uyu mugaboyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse umunyamakuru witwa Omar R Quraishi yashyize hanze ifoto y’ uyu mugabo yambaye amapingu ari hagati y’abapolisi 2.

Indi yagaragaje uyu mugabo yambaye iyi myenda ikanganye ndetse ari no kuri moto.